Yvanny Mpano yakatiwe gufungwa umwaka umwe, motari akatirwa imyaka 15

Nov 20th, 2026 13:48 PMBy Vainqueur Mahoro
Share
Yvanny Mpano yakatiwe gufungwa umwaka umwe, motari akatirwa imyaka 15

Umuhanzi Mutangana Yves uzwi nka Yvanny Mpano yakatiwe igifungo cy’umwaka umwe mu Igororero, nyuma yo guhamywa n’Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge icyaha cyo gukoresha ibiyobyabwenge byo mu bwoko bwa Heroine.

Ni icyemezo cyasomwe kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 20 Ugushyingo 2026, mu rubanza rwari rukurikiranywemo abantu 10 bakekwagaho kugira uruhare mu bikorwa bijyanye n’ibiyobyabwenge.

 

Kopi y’urubanza InyaRwanda ifite, ivuga ko Urukiko rwahamije Yvanny Mpano n’abandi bantu batandatu icyaha cyo gukoresha ibiyobyabwenge bihambaye byo mu bwoko bwa Heroine, rubahanisha buri wese igifungo cy’umwaka umwe mu Igororero rya Mageragere.

 

Mu iburanisha, Yvanny Mpano yemeye ko yakoreshaga Heroine ndetse avuga ko yari amaze kuyigura inshuro zisaga 20. Yasobanuye ko yayiguraga ku muntu witwa Amani, nyuma yo guhabwa nimero ye n’umushoferi wa Murenzi Armand witwa Ngenzi Irene.

 

Yavuze ko ku munsi yafatiweho yari yatumije udupfunyika tubiri, ariko agiye kudufata asanga uwari utuzanye ari kumwe n’abapolisi, ahita atabwa muri yombi. Ibipimo byakorewe mu kigo cya RFI byagaragaje ko mu mubiri we harimo Heroine ku rugero rwa 793 ng/ml.

 

Mu kwiregura, Yvanny Mpano yemeye icyaha, asaba imbabazi ndetse asaba Urukiko kugabanya igihano Ubushinjacyaha bwari bwamusabiye, anagaragaza ko yifuza gusubira mu muryango we akazirikana kutazongera kwishora muri ibyo bikorwa.

 

Urukiko rwemeje ko yemeye icyaha kandi ko ari ubwa mbere akurikiranweho icyaha mu buryo buzwi, rumuhanisha igifungo cy’umwaka umwe, aho kuba imyaka ibiri yari yasabiwe n’Ubushinjacyaha.

 

Muri uru rubanza kandi, Niyodusenga Regis, motari wari ushinzwe kugeza Heroine ku bayitumizaga, yakatiwe igifungo cy’imyaka 15 n’ihazabu ya miliyoni eshanu z’amafaranga y’u Rwanda (5.000.000 Frw), nyuma yo guhamywa icyaha cyo gutunda ibiyobyabwenge.Buy Maps

 

Abandi bahanishijwe igifungo cy’umwaka umwe ni Mugisha Eddy, Kabayiza Eric, Kanyabugande Nuru, Murenzi Armand na Mushambo Hassan. Mu gihe Iradukunda Robert na Baziga Jean Pierre bakatiwe igifungo cy’imyaka ibiri buri wese, kubera ko bari barigeze guhamwa n’icyaha nk’iki.

1795195908628SaveClip.App_618640667_18434752207108461_2068040568882905110_n.jpg
Inkuru Bijyanye
Izindi