Miss Muyango na Kimenyi bahawe gatanya

Nov 20th, 2026 13:43 PMBy Vainqueur Mahoro
Share
Miss Muyango na Kimenyi bahawe gatanya

Uwase Muyango Claudine wamamaye ubwo yari mu irushanwa rya Miss Rwanda na Kimenyi Yves wahoze ari umukinnyi mu makipe atandukanye n’Ikipe y’Igihugu Amavubi, bongeye kugaragara bari kumwe, bituma benshi bibaza niba barasubiranye nyuma y’uko bari bamaze igihe bagaragaye bagiye kuburana kuri gatanya yabo.

Inyandiko y’icyemezo cy’Urukiko rw’Ibanze rwa Gasabo igaragaza ko aba bombi batandukanye mu buryo bwemewe n’amategeko, nyuma y’uko bumvikanye ku bijyanye n’ubutane bwabo.

 

Iki cyemezo cyasohotse ku wa 14 Kanama 2026 cyemeje ko ikirego cya Muyango wasabaga ubutane na Kimenyi cyemejwe hashingiwe ku bwumvikane impande zombi zagiranye.

 

Urukiko rwashingiye ku ngingo ya 258, igika cya kabiri, y’Itegeko nimero 71/2024 ryo ku wa 26 Kamena 2024 rigenga abantu n’umuryango, iteganya ko ubutane bwasabwe n’umwe mu bashyingiranywe bushobora guhinduka ubutane bwumvikanyweho, igihe undi yemeye ko ikirego gifite ishingiro.

 

Mu mwanzuro warwo, Urukiko rwemeje ko ishyingirwa rya Uwase Muyango na Kimenyi Yves ryari ryarabaye ku wa 6 Mutarama 2024 imbere y’Umwanditsi w’Irangamimerere w’Umurenge wa Nyarugenge, risheshwe.

 

Rwanategetse ko iki cyemezo gishyikirizwa Umwanditsi w’Irangamimerere w’aho ishyingirwa ryabereye kugira ngo byandikwe mu bitabo by’irangamimerere ko aba bombi batandukanye.

 

Ikindi cyagarutsweho muri iki cyemezo ni uko kitajuririrwa, bivuze ko icyemezo cyafashwe n’Urukiko ari cyo kigenderwaho mu bijyanye n’iseswa ry’ishyingirwa ryabo.

 

Muyango na Kimenyi basezeranye kubana nk’umugore n’umugabo ku wa 6 Mutarama 2024, ariko nyuma y’igihe gito umubano wabo utangira kuvugwamo ibibazo byaje kurangira bagejeje ikibazo cyabo mu nkiko.

1268293-1229x1536-1.jpg
Inkuru Bijyanye
Izindi