MTN Rwanda yashyize hanze urubuga rw'ikoranabuhanga rishya rwitwa "MTN One TV".

Nov 12th, 2026 14:56 PMBy Vainqueur Mahoro
Share
MTN Rwanda yashyize hanze urubuga rw'ikoranabuhanga rishya rwitwa "MTN One TV".

MTN Rwanda yashyize hanze urubuga rw’ikoranabuhanga yise ‘MTN One TV’, ruzafasha abantu kureba televiziyo, filime n’indirimbo bifashishije telefone zabo, rukaba rwitezweho no gufasha abahanzi n’abatunganya filime Nyarwanda kubona irindi soko ry’ibihangano byabo.

Ikigo cy'itumanaho cya MTN Rwanda cyatangije urubuga rushya rw'imyidagaduro rwitwa MTN ONE TV, ruzajya rufasha abakiliya bacyo kureba filime, imikino, ibiganiro bya televiziyo n'ibindi bikorwa bitandukanye by'imyidagaduro, bakoresheje telefone, televiziyo zigezweho cyangwa mudasobwa.

 

MTN ONE TV yatangijwe ku wa 11 Ugushyingo 2026, ifite intego yo kugeza ku bakiliya ibikubiye mu myidagaduro yo mu Rwanda, mu karere no ku rwego mpuzamahanga, ikaba izajya iboneka ku rubuga rwa internet no muri porogaramu yayo.

 

Iyi serivisi izajya inyuraho filime, imikino itandukanye, ibiganiro bya televiziyo, series, filime z'abana, Filime Mbarankuru, amakuru, ibiganiro by'ubuzima n'imibereho ndetse n'umuziki.

 

Mu gutangiza iyi serivisi, Umuyobozi Mukuru wa MTN Rwanda, Monzer Ali, yavuze ko ikoranabuhanga ritagomba gufasha abantu mu kazi no mu bikorwa by'ubucuruzi gusa, ahubwo rigomba no kubafasha mu gihe cyo kuruhuka no kwidagadura.

 

Yagize ati: “Kuri twe, agaciro k'ikoranabuhanga kagaragarira mu buryo rifasha abantu mu buzima bwabo bwa buri munsi. Ubuzima buhujwe n'ikoranabuhanga ntibugarukira ku kazi no mu bikorwa by'ubucuruzi gusa, ahubwo bunareba uburyo abantu baruhuka n'ibyo bishimira. Binyuze muri MTN ONE TV, turabagezaho imyidagaduro bakunda ku bikoresho basanzwe bakoresha buri munsi.”

 

Yakomeje avuga ko intego yabo ari ugutanga serivisi zijyanye n'ibyo abakiliya bakeneye mu buzima bwa buri munsi.

 

Umuyobozi ushinzwe abakiliya na serivisi z'ikoranabuhanga muri MTN Rwanda, Somdev Sen, na we yavuze ko iyi serivisi igamije korohereza abantu kubona filime, ibiganiro n'imikino bakunda, anagaragaza ko izafasha no mu kumenyekanisha impano n'ibihangano by'abanyarwanda.

 

Yagize ati: “Turashaka gufasha abakiliya kubona filime, ibiganiro n'imikino bashaka mu buryo bworoshye. Turanifuza gushyiraho amahirwe yo kumenyekanisha imyidagaduro yo mu Rwanda, kugira ngo impano n'inkuru by'abanyarwanda bibone umwanya kuri uru rubuga.”

 

Ibiciro byo gukoresha MTN ONE TV

MTN ONE TV izajya ikoreshwa n'abakiliya bose ba MTN Rwanda, bakaba bashobora kuyifungura kuri telefone, tablet, Smart TV cyangwa mudasobwa.

 

Kugira ngo umuntu yiyandikishe, ashobora kwishyura akoresheje amafaranga yo guhamagara (airtime), mu gihe uburyo bwo kwishyura binyuze kuri Mobile Money (MoMo) buteganyijwe kongerwaho mu gihe kiri imbere.

 

Ibiciro byo kwiyandikisha kuri iyi serivisi ni:

- Frw 250: Gukoresha serivisi mu gihe cy'umunsi umwe.

- Frw 1,000: Gukoresha serivisi mu gihe cy'icyumweru.

- Frw 2,500: Gukoresha serivisi mu gihe cy'ukwezi.

 

MTN Rwanda yavuze ko ibisobanuro birambuye ku gihe buri cyiciro kimara n'uburyo bwo kongera kwiyandikisha bizajya bitangazwa binyuze ku miyoboro yayo yemewe no kuri serivisi zita ku bakiliya.

 

Itangizwa rya MTN ONE TV rije kwagura serivisi z'ikoranabuhanga iki kigo gitanga, zisanzwe zirimo guhamagara, internet na serivisi z'imari. Iyi gahunda kandi igamije kongera uburyo abantu bageraho imyidagaduro no guha urubuga abahanzi n'abandi bakora ibihangano byo mu Rwanda kugira ngo barusheho kumenyekana.

 

862211.jpg
862214.jpg
862220.jpg
Inkuru Bijyanye
Izindi