‘Uwasaba yasaba Papa PK’- DJ Ira avuga ku kuba hatangiwe inzira zo kumuha ubweneguhugu bw’u Rwanda

Mar 18th, 2025 07:17 AMBy Idukunda Kayihura Emma Sabine
Share
‘Uwasaba yasaba Papa PK’- DJ Ira avuga ku kuba hatangiwe inzira zo kumuha ubweneguhugu bw’u Rwanda

Umurundikazi Iradukunda Grace Divine wamenyekanye nka DJ Ira ari mu byishimo nyuma yo guhamagarwa n’ Urwego rw’Abinjira n’Abasohoka, DGIE, ngo hatangirwe inzira zo kumuha ubwenegihugu bw’u Rwanda.

 

Yabigaragaje mu butumwa yanyujije ku Rukuta rwe rwa Instagram kuri uyu wa 18 Werurwe 2025, aho bumara amasaha 24.

 

Mu byishimo byinshi DJ Ira yagize ati ‘Uwasaba yabasba Papa PK’. Nyuma kandi yasobanuye uko yahamagawe n’umuntu wo mu Rwego rw’Abinjira n’Abasohoka akamubaza niba yaboneka akagera yo hagatangirwa inzira zo kumuha ubwenegihugu aherutse kwemererwa na Perezida Paul Kagame.

 

Uyu mukobwa yanavuze ko yishimiye uko bamwakiranye urugwiro, ubwo yajyaga gutanga ibyangombwa bisabwa. DJ Ira umaze imyaka Icumi aba mu Rwanda aherutse gutangaza ko yagiriye umugisha mwinshi muri iki gihugu, asaba Perezida Paul Kagame kuba yamuha ubwenegihugu akibera Umunyarwandakazi.

 

Yahise abumwemerera, ndetse asaba ababishinzwe ko babikurikirana. Perezida Kagame yemereye ubwenegihugu DJ Ira ku wa 16 muri BK Arena, ubwo Umukuru w’Igihugu yari yagiye kugirana ikiganiro n’Abaturarwanda muri gahunda yo kwegera abaturage.

 

 

 

 

Uyu Murundikazi ari mu bakobwa bakunzwe mu kuvanga imiziki mu Rwanda.jpg
DJ I ra yabwiye Perezida Paul Kagame ko ashaka kwitwa Umunyarwandakazi amusaba ubwenegihugu.jpg
DJ Ira ni Umurundikazi wahiriwe n'umwuga wo kuvanga umuziki kuva yatangira kuba mu Rwanda mu 2025.jpg
Yatangaje ko u Rwanda yaruboneyemo umugisha mwinshi.jpg
Inkuru Bijyanye
Izindi