Bruce Melodie yongeye kugaragaza inyota yo gutwara Grammy Award

Apr 2nd, 2025 09:54 AMBy Vainqueur Mahoro
Share
Bruce Melodie yongeye kugaragaza inyota yo gutwara Grammy Award

Ku nshuro ya kabiri Bruce Melodie yongeye kugaragaza ko bidatinze azegukana Grammy Award kimwe mu bihembo bikomeye mu muziki ku Isi mu bijyanye n’imyidagaduro.

Uyu muhanzi uherutse gushyira hanze album yise “Colorful Generation” yagarutse kuri ibi binyuze mu butumwa yashyize ku mbuga nkoranyambaga ze ku wa 01 Mata 2025.

 

Bruce Melodie yemeza ko azacyura Grammy Award i Kigali, ndetse asaba abantu kuzamwibutsa ibi yavuze.

 

Yanditse agira ati "Niba ahazaza hanjye utabonamo Grammy, ntabwo ureba neza bihagije (Ntabwo ureba kure). Ubu butumwa muzabunyibutse"

 

Bruce Melodie ahamya ko ibyo ari ibintu byigaragaza, ndetse ko umuntu utabibona yaba atareba kure.

 

Si ubwa mbere Bruce Melodie agaragaza ko azashyira akazana Grammy Award mu Rwanda, kuko ku nshuro ya mbere yabivuze mu Ugushyingo 2023.

 

Mu butumwa yanyujije ku rubuga rwa Threads muri icyo gihe, yagize ati "Mwite ku magambo yanjye, umunsi umwe nzazana ibihembo bya Grammy mu rw'imisozi igihumbi."

bRUCE.jpg
image_870x_67ecd25aa2278.jpg
Inkuru Bijyanye
Izindi