Cyusa Ibrahim atewe ikimwaro no kuba yarambuye Bubu wa EAP

Apr 3rd, 2025 09:39 AMBy Vainqueur Mahoro
Share
Cyusa Ibrahim atewe ikimwaro no kuba yarambuye  Bubu wa EAP

Cyusa Ibrahim yatangaje ko amaranye igihe afite agahinda gakomeye ku mutima nyuma yo kunanirwa kwishyura Mushyoma Joseph uzwi nka Bubu, amafaranga bari bemeranyije ngo amuhe ibyuma byifashishijwe mu gitaramo mu 2024.

Ni  igitaramo cyo kumurika album yise "Migabo" yakoreye muri Camp Kigali ku wa 8 Kamena 2024,  gusa kugeza uyu munsi Bubu wamuhaye ibyuma  by'amajwi we ntarabona amafaranga bari bemeranyije.

 

Cyusa Ibrahim yahamije ko agendana ikimwaro aterwa no kuba atarabasha kwishyura Bubu wamuhaye ibyuma.

 

Ati “Ndisegura ku muntu twagiranye ikibazo sinshaka kumuvuga, ariko arabizi si njyewe pe. Abimenye ko atari njyewe, nkwiseguyeho rwose nanjye sinjye.”

 

Cyusa uri gusaba imbabazi Bubu ahamya ko yahemukiwe n’abo bakoranye mu gutegura iki gitaramo batamuhaye amafaranga yo kwishyura ibyuma nk’uko bari babyemeranyije.

 

Ati “Ndamusaba imbabazi kuko ntabwo ari njyewe. Urumva hari ababa bagufasha gutegura igitaramo bakagushora mu bintu, ibyo bakwijeje ntibabikore. Nka kiriya gitaramo cyari njye, n’ibyuma ni njye yabihaye, ariko amafaranga yishyuwe mu gitaramo yo sinjye yacagaho. Aho yaciye ntabwo babigenje neza wenda ngo n’uwari wankopye mwishyure.”

 

Nubwo Cyusa yahemukiye Bubu amushimira kuba yarabaye imfura, ntibibe inkuru mu itangazamakuru cyangwa ngo abijyane mu nkiko.

 

Ku rundi ruhande, Cyusa ahamya ko ari kwisuganya ngo ashake amafaranga niyo yaba make, ngo ayashyire uwamukopye ibyuma ku buryo yamusaba imbabazi cyane ko yemera ko yamukoshereje.

 

Cyusa uvuga ko atazi amafaranga yinjiye mu gitaramo, ahamya ko abo bafatanyije bamubwiye ko cyahombye, ariko ku rundi ruhande ntiyemere ko kuba cyahomba byatuma baba abambuzi.

53778847540_845e7907e9_h.jpg
Nubwo Cyusa yahemukiye Bubu amushimira kuba yarabaye imfura, ntibibe inkuru mu itangazamakuru cyangwa ngo abijyane mu nkiko
cyusa3-11-24e53.jpg
Inkuru Bijyanye
Izindi