Amb. Olivier Nduhungirehe yanyuzwe na album ya Ariel Wayz

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb. Olivier Nduhungirehe; yatangaje ko yumvise indirimbo zigize album y’umuhanzikazi Ariel Wayz zikamunyura, ndetse agaraza izo yakunze.
Amb. Olivier Nduhungirehe kuri uyu wa 31 Werurwe 2025 yagaragaje ko yumvise indirimbo ku yindi mu zigize iyi album y’umuhanzikazi Ariel Wayz, aboneraho kuvuga ko ashingiye ku bwiza bwayo uyu muhanzikazi iyo aza kuba Umunyamerika atakabaye ava ku rutonde rw’abahanzi 100 baho bakunzwe.
Yagize ati “Maze kumva album yose uko yakabaye, iyo Ariel Wayz aza kuba ari Umunyamerika, ntiyari kuzigera ava ku rutonde rw’abahanzi 100 bagezweho [US Billboard Hot 100], Ni umwe mu bahanga bazi kuririmba (Guhogoza).”
Album ya Ariel Wayz imaze iminsi isaga 20 isohotse, ikaba ari na yo ya mbere uyu muhanzikazi ashyize hanze mu myaka ine amaze mu muziki.
Ariel Wayz uri mu bahanzi banyuze mu Ishuri ry’u Rwanda ry’umuziki, yatangiriye urugendo rwe mu itsinda rya Symphony Band mbere y’uko batandukana mu 2020.
Nyuma yo gusezera mu itsinda rya Symphony Band, Ariel Wayz yahise atangira umuziki ku giti cye.
Amb. Olivier Nduhungire akunze kugaragaza ko akurikirana imyidagaduro yo mu Rwanda ndetse akanatanga ibitekerezo kuri yo mu rwego rwo kurushahoo kugira uruhare rwe mu gutera imbaraga cyangwa ingabo mu bitungu abayikora.
Mu mpera z’umwaka ushize, yagaragaje ko ashyigikira abahanzi nyarwanda, aho yitabiriye igitaramo Bruce Melodie yasogongerejemo abantu indirimbo za Album ye, ndetse akanamutera inkunga agura album ye, aho yishyuye Miliyoni 1 Frw.
Muri ibyo bihe kandi, Amb. Olivier Nduhungirehe yanitabiriye ibitaramo byari byateguwe n’abahanzi nyarwanda byo gusoza umwaka no gutangira undi, birimo icya The Ben na we yamurikiyemo album ye, ndetse n’icya Israel Mbonyi.

