DJ Lamper agiye gutangiza ibitaramo ngaruka kwezi

Apr 3rd, 2025 09:42 AMBy Vainqueur Mahoro
Share
DJ Lamper agiye gutangiza ibitaramo ngaruka kwezi

Eric Lavio Lamperti benshi bamenye ku izina rya DJ Lamper, akaba umwe mu ba DJs bagezweho mu Mujyi wa Kigali yateguje ibitaramo ngaruka kwezi yise "Atmosfera”.

Ni ibitaramo bizatangira kuwa muri ku wa 29 Werurwe 2025 kuri Mundi Center, kuri iyi nshuro azaba aherekejwe n’abandi bahanga mu kuvanga imiziki barimo DJ Niny, na Dj K'Ru.

 

Iki gitaramo kizaririmbamo umuhanzi Cédric Kazihise-Gasaïda ukoresha amazina ya  Starving Yet Full muri muzika , akaba umwe mubasore babanyarwanda bahagaze neza ku rubugwa rwa Spotify dore ko indirimbo yakoze nka Ngwino, Body Converisations na After Saturday Night zimaze gucangwa inshuro zirenze miliyoni imwe kuri uru rubuga.

 

Muri ibi bitaramo Atmosfera, hazajya hacurangwa umuziki uri mu ngeri zitandukanye zirimo Afro House n’Amapiano ndetse bizaba birimo n’abahanzi batandukanye.

 

Byateguwe mu rwego rwo kurusho kwagura imyidagaduro ya Kigali cyane cyane ijyanye n’ibitaramo biba nijoro ndetse birusheho gukurura abasura uyu mujyi n’abashyitsi mpuzamahanga bashishikajwe no gutembera u Rwanda.

 

Dj Lamper yatangiye urugendo rwe mu bijyanye no kuvanga imiziki mu Butaliyani yubatse izina ku mbuga nkoranyambaga kubera amashusho ahanyuza ahanini agaragaza ari gucurangira mu bice bitandukanye by’Isi n’Igihugu by’umwihariko mu kwerekana ibyiza nyaburanga bigitatse.

 

Yageze mu Rwanda mu 2020, aho yimukiye bihoraho, anatangira kuhakorera ibikorwa bye bya muzika.

 

Mu 2014 ni bwo DJ Lamper yatangiye ibyo kuvanga imiziki mu Butaliyani mu kabyiniro kazwi cyane ‘Latin Club of Milan’.

 

Nyuma y’imyaka ine, mu 2018, DJ Lamper yasoje Kaminuza mu bijyanye n’Ubukerarugendo mbere yo kuyoboka ibijyanye no kuvanga imiziki.

 

Ibi bitaramo bya ATMOSFERA,  DJ Lamper yabiteguye mu rwego rwo gushyira ho urubuga rwo kwerekana imico imitandukanye, guhuza umuziki, ubuhanzi, n’imyambarire mu rwego rwo kwagura rw’ubuhanzi mu Rwanda no kubwereka amahanga.

Starving yetfull.jpg
Iki gitaramo kizaririmbamo umuhanzi  Starving Yet Full, akaba umwe mu basore b'abanyarwanda bahagaze neza ku rubugwa rwa Spotify 
99b5a0a3196b5e76ab87c09422830b40.jpg
DJ Lamper agiye gutangiza ibitaramo ngaruka kwezi
img_3345-605c6.webp
DJ Lamper akunze kwifashisha ahantu nyaburanga akahafatira amashusho ari gucuranga, ibyazamuye izina rye ku mbuga nkoranyambaga
img_3347-17635.webp

 

Inkuru Bijyanye
Izindi