Umuraperi Gauchi yataguje album nshya

Aug 21st, 2025 14:34 PMBy Vainqueur Mahoro
Share
Umuraperi Gauchi yataguje album nshya

Umuraperi nyarwanda Gauchi yateguje ye nshya yise “Collabo” izajya hanze mu minsi iri imbere.

Uyu muhanzi yabanje guha abakunzi ba muzika indirimbo yise “Ubuzima” ikaba imwe muzizaba zigize iyi album.

 

Ni indirimbo iri mu zizagaragara kuri Album ari gutegura yise “Collabo”, ateganya gushyira hanze mu mezi ari imbere.

 

Iyi ndirimbo yasohotse tariki ya 21 Kanama 2025, yibanda ku buzima bw’abantu, ishimangira ko ubuzima ari impano idasubirwaho Imana iha umuntu rimwe gusa.

 

Gauchi yibutsa buri wese ko kubaho ari amahirwe adasanzwe aho aririmba agira ati “Ubuzima ni impano abantu bahabwa rimwe gusa. Iyo ubuzima bukuvuyemo biba birangiye burundu. Ni yo mpamvu tugomba kububaho twitwararitse, tugirana urugwiro n’abandi, kuko ikintu cyose dukora kiba kizadukurikira. Iyo wagize neza, bishobora kugarukira mu bundi buryo, naho wagize nabi bikakugarukaho nabwo.”

 

Iyi ndirimbo “Ubuzima” yatunganyijwe na Producer Evy Decks  mu buryo bw'amajwi, mu gihe amashusho yayo yakozwe na Director Ab Godwin .

 

https://youtu.be/9iPIwCsZFdI

 

1755771961412DSC_0630DSC_06301.jpg
AB Godwni [Uri ibumoso] wakoze amashusho y'iyi ndirimbo 'Ubuzima' ya Gauchi 
1755771912140DSC_0495DSC_04951.jpg
Inkuru Bijyanye
Izindi