Gupfusha imfura y’amezi atanu byashibutsemo inganzo ya Ben na Chance

Mar 13th, 2026 05:53 AMBy Vainqueur Mahoro
Share
Gupfusha imfura y’amezi atanu byashibutsemo inganzo ya Ben na Chance

Itsinda ry’abaririmbyi baramya bakanahimbaza Imana, Pastor Benjamin Serugo na Mbanza Chance, bazwi nka Ben na Chance bahishuye ko indirimbo zabo nyinshi zituruka ku buzima bwabo bwite n’ibyo banyuramo mu rugendo rwabo n’Imana, urubyaro rwabo ndetse n’ibindi bishingiye ku kwizera.

Aba bahanzi bagarutse kuri ibi ubwo bari bitabiriye ibirori bya Gen Comedy Show byabaye mu ijoro rya tariki 12 Werurwe 2026 byabaye mbere y’uko bataramira abanyarwanda muri BK Arena ku wa 5 Mata 2026.

 

Aba bahanzi bombi bavuga ko ingazo yabo yo kuririmba yashibutse nyuma y’ibihe bikomeye banyuzemo nyuma kubura umwana wabo w’imfura witabye Imana afite amezi atanu gusa.

 

Ben ati: “Twagize umugisha muri 2015 turibaruka, ariko hashize amezi atari menshi umwana wacu yitaba Imana. Muri ibyo bihe by’umubabaro nahise numva indirimbo mu mutima wanjye, ari yo yaje kwitwa ‘Ugushikamijeho Umutima’.”

 

Ben yavuze ko icyo gihe banyuze mu bihe bikomeye, birimo amagambo atari meza umugore we yabwirwaga n’abantu batandukanye, cyane cyane mu gihe bari bagitegereje ko Imana ibaha undi mwana.

 

Nyuma y’icyo gihe cy’igeragezwa, Ben yavuze ko Imana yongeye kubagirira neza ibaha undi mwana, ari na bwo bahimbye indirimbo “Yesu Arakora”, igaragaza ko kwizera kwabo kutigeze guhungabana.

 

Ben na Chance bagaragaza ko buri mwana wabo bafite yagenewe indirimbo, ndetse ko hari iya kane bagiye gukora batuye umuhungu wabo.

 

Ati: “Dufite n’indi ndirimbo ya kane izaba yeguriwe umwana wacu w’umuhungu. Twifuza ko buri mwana wacu azajya yumva ko hari indirimbo twamukoreye.”

 

Yakomeje avuga ko ubwo bibarukaga umwana wa kabiri, ari bwo bakoze indirimbo “Mu Nda y’Ingumba”, yasohotse ku wa 3 Werurwe 2023, igaragaza uburyo bumvaga imbabazi n’ubuntu bw’Imana mu buzima bwabo.

 

Ben yavuze ko n’igihe bibarukaga umwana wa gatatu, byabaye impamvu yo gukora indirimbo “Zaburi Nshya”, yasohotse ku wa 26 Mutarama 2024, igamije gushimira Imana ku bw’ibyiza yakomeje kubagirira.

 

Ben Chance batangiye gukorana umuziki mu 2012 nyuma yo kuririmbana muri Alarm Ministries, mbere yo gushyingiranwa mu 2014, bakomeza urugendo rwabo rwo gukorera Imana binyuze mu muziki.

 

Ben na Chance, muri iyi minsi bari mu myiteguro y’igitaramo kinini bateganya gukorera muri BK Arena tariki ya 5 Mata 2026, kizaba kigamije kwizihiza Umunsi wa Pasika.

 

Ni itsinda rimaze kumenyekana cyane mu Rwanda no mu bindi bihugu, binyuze mu ndirimbo zabo zo kuramya no guhimbaza Imana zirimo “Yesu Arakora”, “Zaburi Nshya”, “Amarira”, “Impano y’Ubuzima” n’izindi zakunzwe n’abatari bake.

1773387319654PHOTO-2026-03-13-08-10-361.jpg
Umunyamakuru wa RBA, Ingabire Egidie Bibio [Uri iburyo] ni umwe mu bafashije iri tsinda kwinjira mu muziki, ubwo yigishaga Ben kuririmba
1773387456625gen_zcomedy_show_1773387346094.jpeg
Indirimbo ‘Mu Nda y’Ingumba’ na ‘Zaburi Nshya’ zishingiye ku byishimo bagize nyuma yo kongera kubona abana
1773387552532gen_zcomedy_show_1773387338847.jpeg
Benjamin Serugo yatangaje ko indirimbo ‘Yesu Arakora’ bayanditse nyuma y’uko Imana yongeye kubaha umwana nyuma y’ibihe bikomeye banyuzemo.
1773387775812benandchanceofficial_1773387599464.jpeg
1773387154641PHOTO-2026-03-13-08-10-35.jpg

 

Inkuru Bijyanye
Izindi
 Abasore Baryamanye Bari Babyumvikanyeho: Icyo Semuhungu Avuga Ku Byaha Akurikiranweho
Abasore Baryamanye Bari Babyumvikanyeho: Icyo Semuhungu Avuga Ku Byaha Akurikiranweho

Semuhungu Eric wamamariye ku mbuga nkoranyambaga mu Rwanda ntiyemera ibyo aregwa n’abasore babiri bamushinja kubasambanya ku gahato akavuga ko baryamanaga babishaka ndetse banabyumvikanyeho.

Reba inkuru
 Kwibuka32: Filimi “Beyond the Genocide” ikomeje kwandika amateka aho yifashishwa muri Kaminuza zo mu Rwanda no muri Brazil
Kwibuka32: Filimi “Beyond the Genocide” ikomeje kwandika amateka aho yifashishwa muri Kaminuza zo mu Rwanda no muri Brazil

Mu gihe u Rwanda n’Isi muri rusange bikomeje ibihe byo Kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, filimi mbarankuru yitwa Beyond The Genocide yayobowe na Zion Sulaiman Mukasa Matovu, ikomeje kwandika amateka mashya mu rugendo rwa sinema y’u Rwanda ndetse no hirya no hino ku Isi aho irikwifashishwa mu Kwigisha amateka no mu biganiro byimbitse mu banyeshuri, cyane cyane muri za kaminuza zitandukanye kuva mu Rwanda kugera muri Brazil n’ibindi bihugu.

Reba inkuru
Eric Semuhungu yatawe muri yombi
Eric Semuhungu yatawe muri yombi

Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB, Dr. Murangira B. Thierry yatangaje ko Semuhungu Eric yatawe muri yombi ku wa 9 Mata 2026.

Reba inkuru
#Kwibuka32: Minisitiri Amb Nduhungirehe na Utumatwishima bifatanyije n'urubyiruko 12,000 rwitabiriye igikorwa cya “Our Past26”
#Kwibuka32: Minisitiri Amb Nduhungirehe na Utumatwishima bifatanyije n'urubyiruko 12,000 rwitabiriye igikorwa cya “Our Past26”

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb. Olivier Nduhungirehe na Minisitiri w’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi, Dr Utumatwishima Abdallah, bifatanyije n'urubyiruko rurenga ibihumbi 12 rwitabiriye igikorwa “Our Past26”, kigamije kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Reba inkuru