Cyusa Ibrahim na Layan Mpano bahuje amaboko mu ndirimbo ‘Rusanga n’Izayo’

Mar 10th, 2026 08:48 AMBy Vainqueur Mahoro
Share
Cyusa Ibrahim na Layan Mpano bahuje amaboko mu ndirimbo ‘Rusanga n’Izayo’

Umuhanzi mu njyana gakondo, Cyusa Ibrahim na mugenzi we Mpano Layan bahurije Imbaraga mu ndirimbo ‘Rusanga n’Izayo’ ishyigikira gakondo n’urukundo rw’igihugu.

Cyusa Ibrahim aganira Isibo TV Radio yagarutse ku cyatumye ahitamo gukorana na Mpano  Layan   avuga ko “Ari umuhanzi mwiza kandi akora gakondo y’umwimerere itavangiye, kandi ni muto ufite ahazaza hakomeye muri iyi gakondo.”

 

Indirimbo “Rusanga n’Izayo” ifite ubutumwa bw’urukundo rw’igihugu dore ko izina Rusanga ribitse amateka y’ubutwari n’umuco wo guharanira ubumwe.

 

Yakomeje agira ati “Rusanga n’izayo ni indirimbo yo hambere irimo gukunda igihugu. Rusanga yari impfizi y’umwami, iyo ingabo zajyaga ku rugamba Rusanga yagumaga mu marembo itegereje ko ingabo zitahuka ngo izisanganire nk’ikimenyetso cy’intsinzi y’urugamba.”

 

Uyu mwanya w’ibikorwa bya Rusanga, nk’uko umuhanzi abivuga, ni isomo ry’uko gukunda igihugu bisaba kwihangana, gukorera hamwe no gushyigikirana mu bihe bikomeye.

 

Cyusa Ibrahim avuga ko gukorana na Layan Mpano byari kimwe mu bikorwa byo guteza imbere umuziki gakondo, cyane cyane mu gihe guhuza imbara muri iyi njyana gakondo ari bicye. 

 

Indirimbo “Rusanga n’Izayo” yakozwe n’itsinda rikomeye rihuza ubuhanga mu muziki no mu mashusho. Yakozwe mu buryo bw’amajwi na Jimmy Pro, inononsorwa na Bob Pro. Ni mu mashusho yakozwe na Shimwa Clement. 

 

Screenshot_20260310-144458_1.png
Screenshot_20260310-144408_1.png
Inkuru Bijyanye
Izindi
 Abasore Baryamanye Bari Babyumvikanyeho: Icyo Semuhungu Avuga Ku Byaha Akurikiranweho
Abasore Baryamanye Bari Babyumvikanyeho: Icyo Semuhungu Avuga Ku Byaha Akurikiranweho

Semuhungu Eric wamamariye ku mbuga nkoranyambaga mu Rwanda ntiyemera ibyo aregwa n’abasore babiri bamushinja kubasambanya ku gahato akavuga ko baryamanaga babishaka ndetse banabyumvikanyeho.

Reba inkuru
 Kwibuka32: Filimi “Beyond the Genocide” ikomeje kwandika amateka aho yifashishwa muri Kaminuza zo mu Rwanda no muri Brazil
Kwibuka32: Filimi “Beyond the Genocide” ikomeje kwandika amateka aho yifashishwa muri Kaminuza zo mu Rwanda no muri Brazil

Mu gihe u Rwanda n’Isi muri rusange bikomeje ibihe byo Kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, filimi mbarankuru yitwa Beyond The Genocide yayobowe na Zion Sulaiman Mukasa Matovu, ikomeje kwandika amateka mashya mu rugendo rwa sinema y’u Rwanda ndetse no hirya no hino ku Isi aho irikwifashishwa mu Kwigisha amateka no mu biganiro byimbitse mu banyeshuri, cyane cyane muri za kaminuza zitandukanye kuva mu Rwanda kugera muri Brazil n’ibindi bihugu.

Reba inkuru
Eric Semuhungu yatawe muri yombi
Eric Semuhungu yatawe muri yombi

Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB, Dr. Murangira B. Thierry yatangaje ko Semuhungu Eric yatawe muri yombi ku wa 9 Mata 2026.

Reba inkuru
#Kwibuka32: Minisitiri Amb Nduhungirehe na Utumatwishima bifatanyije n'urubyiruko 12,000 rwitabiriye igikorwa cya “Our Past26”
#Kwibuka32: Minisitiri Amb Nduhungirehe na Utumatwishima bifatanyije n'urubyiruko 12,000 rwitabiriye igikorwa cya “Our Past26”

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb. Olivier Nduhungirehe na Minisitiri w’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi, Dr Utumatwishima Abdallah, bifatanyije n'urubyiruko rurenga ibihumbi 12 rwitabiriye igikorwa “Our Past26”, kigamije kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Reba inkuru