Uko ubuhamya bya Prince Salomon bwashibutsemo indirimbo nshya

Mar 7th, 2026 15:46 PMBy Vainqueur Mahoro
Share
Uko ubuhamya bya Prince Salomon bwashibutsemo indirimbo nshya

Umuhanzi Prince Salomon yasohoye amashusho y’indirimbo ye nshya yise “BABA”, indirimbo yibanda ku butumwa bwo gushimira Imana ku mirimo yakoze mu buzima bwe no ku rukundo rwayo rutajya rumusiga mu bihe bitandukanye yanyuzemo.

Iyi ndirimbo yaririmbwe mu rurimi rw’Igiswahili, amajwi yayo (Audio) yakozwe na Iyzo Pro.

 

Prince yahisemo gushyira iyi ndirimbo mu giswahili mu rwego rwo kurushaho kuyigeza ku bantu benshi mu bihugu bitandukanye bya Afurika.

 

Mu kiganiro yagiranye na IsiboTV&Radio Prince Salomon yavuze ko iyi ndirimbo yayihimbye ashingiye ku buhamya bw’ubuzima bwe n’ibyo yanyuzemo mu myaka ishize.

 

Yagize ati: “Nayihimbye nyuma yo gutekereza cyane ku buzima bwanjye no ku bihe bitandukanye nanyuzemo kugira ngo mbe uwo ndiwe uyu munsi. Iyo nsubije amaso inyuma, mbona neza ko mu rugendo rw’ubuzima bwanjye habayeho ukuboko kudasanzwe kwagiye kuntabara no kundinda mu bihe byinshi.”

 

Yakomeje asobanura ko ibyo byatumye arushaho kumenya ko ibyo byose byaturutse ku Mana, ari yo yise “BABA” bisobanura Data wo mu ijuru.

 

Ati: “Ibyo byatumye menya ko iryo kuboko ari irya BABA, ari we Data wo mu ijuru wahoraga ari kumwe nanjye. Ni indirimbo rero yavuye ku buhamya bw’ubuzima bwanjye, igamije gushimira Imana no kwibutsa abantu ko hari Data wo mu ijuru utajya areka abana be, kabone n’iyo banyuze mu bihe bikomeye.”

 

Prince Salomon yavuze ko ubutumwa bukubiye muri iyi ndirimbo ari ukwibutsa abantu ko Imana ari yo Data nyakuri wabo, kandi ko ari yo soko y’icyizere n’imbaraga mu buzima bwa muntu.

 

Yavuze ko iyi ndirimbo igamije guhumuriza abantu, cyane cyane abacitse intege cyangwa bari mu bihe bikomeye, ibibutsa ko nubwo ibintu bishobora kuba bigoye uyu munsi, ejo hashobora kuba heza kurushaho kubera ko Imana ishobora byose.

 

Uyu muhanzi yavuze ko abakunzi b’umuziki we muri uyu mwaka wa 2026 bashobora kwitega ibikorwa byinshi bishya, kuko ari gukora ku mishinga itandukanye irimo indirimbo nshya n’amashusho yayo.

 

Amashusho y’indirimbo “BABA” yamaze kujya hanze, aho Prince Salomon yizeye ko azafasha benshi kubona imbaraga nshya no kongera kwizera Imana mu buzima bwabo.

DSC02760.jpg
Umuhanzi Prince Salomon yasohoye amashusho y’indirimbo ye nshya yise “BABA”, indirimbo yibanda ku butumwa bwo gushimira Imana ku mirimo yakoze mu buzima bwe
DSC02622.jpg
Inkuru Bijyanye
Izindi
 Abasore Baryamanye Bari Babyumvikanyeho: Icyo Semuhungu Avuga Ku Byaha Akurikiranweho
Abasore Baryamanye Bari Babyumvikanyeho: Icyo Semuhungu Avuga Ku Byaha Akurikiranweho

Semuhungu Eric wamamariye ku mbuga nkoranyambaga mu Rwanda ntiyemera ibyo aregwa n’abasore babiri bamushinja kubasambanya ku gahato akavuga ko baryamanaga babishaka ndetse banabyumvikanyeho.

Reba inkuru
 Kwibuka32: Filimi “Beyond the Genocide” ikomeje kwandika amateka aho yifashishwa muri Kaminuza zo mu Rwanda no muri Brazil
Kwibuka32: Filimi “Beyond the Genocide” ikomeje kwandika amateka aho yifashishwa muri Kaminuza zo mu Rwanda no muri Brazil

Mu gihe u Rwanda n’Isi muri rusange bikomeje ibihe byo Kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, filimi mbarankuru yitwa Beyond The Genocide yayobowe na Zion Sulaiman Mukasa Matovu, ikomeje kwandika amateka mashya mu rugendo rwa sinema y’u Rwanda ndetse no hirya no hino ku Isi aho irikwifashishwa mu Kwigisha amateka no mu biganiro byimbitse mu banyeshuri, cyane cyane muri za kaminuza zitandukanye kuva mu Rwanda kugera muri Brazil n’ibindi bihugu.

Reba inkuru
Eric Semuhungu yatawe muri yombi
Eric Semuhungu yatawe muri yombi

Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB, Dr. Murangira B. Thierry yatangaje ko Semuhungu Eric yatawe muri yombi ku wa 9 Mata 2026.

Reba inkuru
#Kwibuka32: Minisitiri Amb Nduhungirehe na Utumatwishima bifatanyije n'urubyiruko 12,000 rwitabiriye igikorwa cya “Our Past26”
#Kwibuka32: Minisitiri Amb Nduhungirehe na Utumatwishima bifatanyije n'urubyiruko 12,000 rwitabiriye igikorwa cya “Our Past26”

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb. Olivier Nduhungirehe na Minisitiri w’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi, Dr Utumatwishima Abdallah, bifatanyije n'urubyiruko rurenga ibihumbi 12 rwitabiriye igikorwa “Our Past26”, kigamije kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Reba inkuru