Umukinnyi wa Filime Killaman ari mu gahinda nyuma yo kwibwa shene ze za Youtube

Mar 22nd, 2025 13:36 PMBy Vainqueur Mahoro
Share
Umukinnyi wa Filime Killaman ari mu gahinda nyuma yo kwibwa shene ze za Youtube

Umukinnyi wa Filime Niyonshuti Yannick wamamaye ku mazina ya Killaman, ari kurira ayo kwarika nyuma y’uko agabweho igitero n’abamwibye shene ze za ‘Youtube’ yacishagaho filime ze zose.

Killaman yari afite shene enye za Youtube yanyuzagaho ibihangano bye, mu buryo bumutunguye yagiye kubona abona zose zibwe ndetse na email zari zishamikiyeho yatwawe.

 

Nyuma yo guhura n’iki kibazo Killaman yiyambaje RIB ngo imufashe kumenya no gukurikirana uwatwaye shene ze za YouTube yanyuzagaho filime ze.

 

Killaman yatangaje ko shene ze zose za YouTube zitakiri mu maboko ye nubwo abantu bamwe bakomeje kubikeretsa babyita agatwiko (prank/publicist Stunts) yaba ari gukora.

 

Mu kiganiro yanyujije kuri Shene ye nshya ya YouTube, yise [Killaman Studio] uyu mugabo yagaragaje ko yamaze gutanga ikirego muri RIB ngo bamufashe gushaka uwaba yamwinjiriye akazitwara.

 

Uyu mukinnyi wa filime yari amaze iminsi agarukwaho cyane ko ku mbuga nkoranyambaga mu nkuru zivuga ko yugarijwe n'ubukene, ndetse ngo bwatumye agurisha imodoka ye.

 

Killaman ahamya ko mu cyumweru kimwe yabaga asohoye amashusho arenga 30 kuri shene ze za Youtube.

 

Uyu mugabo yemeje ko ubutunzi yakuraga muri sinema bwagabanutse bitewe n’uburwayi.

 

Yannick killaman.jpg
Shene zose za Youtube za Killaman zibwe n'abantu bataramenyekana

 

killaman-c6d82.jpg
Killaman avuga ko avuze ko nubwo atazi abamwibiye shene ze za Youtube, ariko  ababikoze bamuhemukiye kuko ariho yashakiraga ubuzima bwe bwa buri munsi.
Inkuru Bijyanye
Izindi