Umuhanzi Bill Ruzima yatawe muri yombi

Nov 18th, 2025 14:04 PMBy Vainqueur Mahoro
Share
Umuhanzi Bill Ruzima yatawe muri yombi

Umuhanzi Bill Ruzima yatawe muri yombi n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, akurikiranyweho kunywa no gutunda ibiyobyabwenge, biri mu bwoko bw’urumogi.

Umuvugizi wa RIB Dr Murangira B Thierry yasobanuye ko Bill Ruzima yatawe muri yombi ku wa 15 Ugushyingo 2025, afungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Kimihurura ari naho yafatiwe. 

 

Bill Ruzima rero akurikiranyweho icyaha cyo gutunga no kunywa urumogi. Yemera ko yatangiye kurunywa mu 2022. 

 

Amategeko avuga iki kuri ibi byaha?

 

Iteka rya Minisitiri w’Ubuzima Numero 01/MOH/2019 ryo ku wa 4 Werurwe 2019 rigena urutonde rw’ibiyobwabwengenge n’ibyiciro byabyo, rishyira urumogi mu cyiciro cya mbere cy’ibiyobyabwenge bihambaye, bityo ngo uhamijwe icyaha cyo gukora, guhinga, kubika, no gutunda urumogi arukwirakwiza muri sosiyete ahanishwa igifungo cya burundu.

 

Mu ngingo ya 263 mu itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange , itegeko riteganya ko umuntu wese ufatanwa, urya, unywa, witera, uhumeka cyangwa wisiga mu buryo ubwo ari bwo bwose ibiyobyabwenge bito cyangwa urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo, aba akoze icyaha.

 

Umuntu wese uhamijwe n’urukiko gukora ibikorwa bivugwa mu gika cya mbere cy’iyi ngingo, ahanishwa igifungo kitari munsi y’umwaka umwe (1) ariko kitarenze imyaka ibiri (2) cyangwa imirimo y’inyungu rusange.

 

Umuntu wese ukora, uhinga, uhindura, utunda, ubika, uha undi, ugurisha mu gihugu ibiyobyabwenge cyangwa urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranyije n’amategeko, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa:

 

Igifungo cya burundu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda arenze miliyoni makumyabiri (20.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni mirongo itatu (30.000.000 FRW) ku byerekeye ibiyobyabwenge bihambaye.

 

Igifungo kitari munsi y’imyaka makumyabiri (20) ariko kitarenze imyaka makumyabiri n’itanu (25) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni cumi n’eshanu (15.000.000 FRW) ariko atarenze mililiyoni makumyabiri (20.000.000 FRW) ku byerekeye ibiyobyabwenge bikomeye.

 

Igifungo kitari munsi y’imyaka irindwi (7) ariko kitarenze imyaka icumi (10) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshanu (5.000.000 FRW) ariko atageze kuri miliyoni icumi (10.000.000 FRW) ku byerekeye ibiyobyabwenge byoroheje.

 

 

Iyo ibikorwa bivugwa mu gika cya 2 n’icya 3 by’iyi ngingo bikorewe ku mwana cyangwa bikozwe ku rwego mpuzamahanga, igihano kiba igifungo cya burundu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda arenze miliyoni mirongo itatu (30.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni mirongo itanu (50.000.000 FRW).

 

Ku bijyanye n’ibiyobyabwenge bikomeye cyangwa byoroheje, Iteka rya Minisitiri ufite ubuzima mu nshingano ze rishyiraho urutonde rw’ibiyobyabwenge bigize buri cyiciro aho bishyirwa mu byiciro 3 : ibiyobyabwenge byoroheje, ibihambaye n’ibikomeye.

 

Urumogi bakekwaho kunywa rushyirwa mu biyobyabwenge bikomeye

 

Mu gihe icyaha cyo kunywa urumogi no gukoresha ibiyobyabwenge cyabahama, bahanishwa igifungo kitari munsi y’umwaka umwe ( 1) ariko kitarenze imyaka ibiri (2).

 

Mu gihe ariko bahamwa n’icyaha cyo gukora, guhinga, guhindura, gutunda, kubika, guha abandi, kugurisha mu gihugu ibiyobyabwenge cyangwa urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo igihano cyazamuka kikaba cyagera hagati y’imyaka 20 na 25 n’ihazabu iri hagati ya miliyoni 15 na 20 z’Amafaranga y’u Rwanda.

 

Ikindi itegeko rihana harimo korohereza umuntu gukoresha ibiyobyabwenge cyangwa urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo.

 

Umuntu wese ufasha undi kubona uburyo bumworoheye bwo gukoresha ibiyobyabwenge cyangwa urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo, aba akoze icyaha.

 

Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itatu (3) ariko kitarenze imyaka itanu (5) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshatu (3.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni eshanu (5.000.000 FRW).

WhatsApp-Image-2025-03-19-at-12.43.19_e319ad88-1.jpg
Bill Ruzima yatawe muri yombi nyuma yo gufatanwa urumogi
img-20251117-wa0023-8a9a3.jpg
img-20251117-wa0022-b9131.jpg
Inkuru Bijyanye
Izindi