Ku rubuga rwa Instagram Vestine yakuyeho amafoto agaragaza iby’urugo rwe

Nov 18th, 2025 14:26 PMBy Vainqueur Mahoro
Share
 Ku rubuga rwa Instagram Vestine yakuyeho amafoto agaragaza iby’urugo rwe

Umuririmbyi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Ishimwe Vestine abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ari kwicuza impamvu yakoze ubukwe na Idrissa Jean Luc Ouédraogo, ndetse ahita akuraho ibiranga ko yanashyingiwe.

Ku mafoto y’ibitaramo yakoreye muri Canada ndetse n’ibindi aherutse kugaragaramo benshi batunguwe no kubona nta mpeta y’uko yashyingiwe yambaye.

 

 

Mu butumwa burebure yanyujije ku mbuga nkoranyambaga ze mu rurimi rw’Icyongereza, Vestine yavuze ko abayeho ubuzima atishimiye ndetse amahitamo yagize ari mabi cyane.

 

Ati “Uyu munsi ubuzima mbayeho si bwo nahisemo, ndi mu bihe bingoye kandi si byo nkwiye. Ndabizi ko nagize amahitamo mabi mu buzima bwanjye, ariko ntakundi. Imana yemera ko ibintu bimwe bitubaho kugira ngo tubyigiremo, narize bihagije. Nta mugabo uzongera kumbeshya ukundi ngo anyangirize ubuzima.”

 

Uyu mugore wumvikana nk’uwicuza cyane, yavuze ko niyongera kugira amahitamo y’umugabo bazabana, azaba ari uwo azi neza.

 

Ati “Ubutaha ninjya guhitamo umugabo tuzabana, azaba ari uwo tuziranye neza, nzi umuryango we ndetse na buri kimwe kuri we. Nta muntu uzongera kunkoresha ukundi.”

 

Ni ubutumwa uyu mukobwa yasangije abamukurikira. Ugenzuye usanga amafoto yose ari kumwe n’umugabo we yamaze kuyasiba kuri Instagram.

 

Ku rundi ruhande, Vestine ari kubarizwa muri Canada aho yari amaze igihe mu bitaramo bizenguruka mu duce dutandukanye tw’iki gihugu byarangiye mu mpera z’iki cyumweru.

 

Vestine n’umugabo we bakoze ubukwe ku wa 5 Nyakanga 2025, nyuma y’igihe bimenyekanye ko bari mu rukundo ndetse bari banabanje gusezerana imbere y’amategeko.

 

1763453138600vestin07.JPG
Ku rubuga rwa Instagram, Vestine yakuyeho amafoto agaragaza iby’urugo rwe
1763453258841WhatsApp-Image-2025-07-05-at-21.59.14_0ae48d5e.jpg
Ishimwe Vestine n’umugabo we barushinze muri Nyakanga 2025, nyuma yo guhana isezerano imbere y’amategeko
1763453150381vestin0.JPG
Vestine Ishimwe yatangaje ubutumwa bwateye bwateje urujijo bushingiye cyane ku mibereho y’urugo rwe 
Inkuru Bijyanye
Izindi