Nyuma ya Richard Nick Ngendahayo ,Rev Emmanuel Ganza nawe arifuza gutaramira muri BK Arena

Umuhanzi mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Rev Emmanuel Ganza, yageze i Kigali aho yitabiriye igitaramo cya Richard Nick Ngendahayo kizabera muri BK Arena, tariki ya 29 Ugushyingo 2025, ndetse agaragaza inyota atewe no gutaramira muri iyi nyubako nyuma ya Richard Nick Ngendahayo.
Rev Emmanuel Ganza niwe washinze Itorero House of Grace muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yageze i Kigali tariki ya 17 Ugushyingo 2025, abwira itangazamakuru ko aje gushyigikira Richard Nick Ngendahayo, nk’umuvandimwe we, ndetse aje kwiga ikibuga kuko nawe yifuza kuhataramira.
Yagize ati: “Richard mwita mukuru wanjye, gukura tukamenyana, ni ibintu bidasanzwe no kuza kumufasha ni ukumwereka ko mushyigikiye.”
“Kubera ko ntarakorera muri BK Arena, buriya no kuza mu gitaramo cy’umuvandimwe Richard, ni ukuza kureba uko BK Arena imeze, ni n’ishuri buriya kubera ko iyo dushaka gukora ikintu cyiza, urabanza ukiga.”
Yavuze ko aje mu Rwanda akubutse muri Tanzania kuva muri Kamena 2025, ndetse ateganya gusubirayo muri Werurwe 2026, nyuma akagaruka gutaramira mu Rwanda.
Ati: “Ni byo biri muri gahunda dufite yo kuzakorera muri BK Arena, dufite igiterane turi gutegura hano mu Rwanda, abaririmbyi tuzakorana nabo bamwe bari muri Amerika, bazadufasha.”
Rev Ganza Emmanuel yavuze ko hari abahanzi beza bo mu Rwanda yifuza ko bazakorana haba muri icyo gitaramo cyangwa mu yindi mishinga ye irimo indirimbo n’ibiterane.
Uyu mugabo wakiriye agakiza mu 2001, yinjiye mu muziki ashaka kuziba icyuho cy’abaririmbyi ba Korali Impuhwe yo ku Gisenyi baririmbanaga bakoreye impanuka mu Karere ka Kamonyi, hakitaba Imana abantu 18.
Rev Emmanuel azwi mu ndirimbo zirimo ‘Heshima, Ikiniga, Amavi, Kisuli Suli, Ajabu, Ndiwe Mungu, Desire, Able, Urakoze cyane n’izindi nyinshi.




