Impamvu bamwe mu bakoresha ibiyobyabwenge bajyanwa muri 'Rehab' abandi bagafungwa

Benshi mu bakoresha imbuga nkoranyambaga bakunze kwibaza impamvu bamwe mu byamamare n’abandi bafatirwa mu ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge boherezwa mu Kigo Ngororamuco (Rehab), abandi bakanjyanwa bakajyanwa mu magororero.
Nyuma y’uko izi mpaka zigaragaye ku mbuga nkoranyamabaga Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwagaragaje ibikurikizwa, mu kiganiro n’itangazamakuru cyabaye tariki 1 Ukuboza 2025.
Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu, RIB, Dr. Murangira B. Thierry, yasobanuye ko hari ibintu bigera kuri bitanu birebwaho kugira ngo hafatwe umwanzuro wo kohereza umuntu muri ‘Rehab’ cyangwa se afungwe.
Dr. Murangira yavuze ko icya mbere cy’ingenzi kirebwaho ni ukureba niba ari ubwa mbere uwo muntu afatiwe muri icyo cyaha.
Aho ni ho harebwa niba uwo muntu koko akeneye ubufasha bwo kuva mu ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge, bityo ‘Rehab’ ikaba inzira yamukiza kurusha igororero.
Iyo umuntu afatiwe mu ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge ariko hakabaho n’ikindi yakoze nko gukubita no gukomeretsa, ubujura, cyangwa ibindi ntaba afite amahirwe yo koherezwa muri ‘Rehab’, aha ahita akurikiranwa n’amategeko ku byaha byose.
Hari n’igihe uwafashwe we ubwe asaba ko yahabwa amahirwe ya nyuma akajya kwivuza no kwigishwa muri ‘Rehab’.
Uwafashwe nawe ubwe ashobora kubisaba ati 'mpume amahirwe ya nyuma nanjye murabona ko ndi 'Victim' ku rundi ruhande nawe aba ari 'Victim' yo kuba yarabaye imbata y'ibiyobyabwenge, nanjye mpume amahirwe ya nyuma ngende nikosore, njye muri 'rehab' ngororwe.”
Ikindi cya Gatatu, kuba ari bwo buryo bushobora gufasha uwanyoye ibiyobyabwenge kwikosora.
Ubushishozi bw’umugenzacyaha bugira uruhare, agenzura imiterere y’uwo muntu, uburyo yafashwemo n’amakuru amureba yose akabona ko yumvikana ko ashobora gufashwa, cyangwa akabona ko arimo kubeshya ngo yirengagize amakosa.
Icyitonderwa kuba umuntu ajyanwe muri ‘Rehab’ ntibisobanura ko dosiye iheze burundu, iba ihagaritswe.
Iyo yongeye gufatirwa muri ibyo bikorwa, dosiye irongera igakurikiranwa, n’amahirwe yari yahawe akarangira.
Ni ukuvuga ngo ikurikirana riba rihagaze, ariko ntiriba rivuyeho, ni ukuvuga ngo iyo wongeye kubifatirwamo, ayo mahirwe uba wayatakaje.
RIB igaragazako ubu buryo bwo guha abantu amahirwe yo kwikosora bumaze kugaragaza umusaruro ku babunyuzemo, nubwo atari uburyo buzakora ku bantu bose.




