Umuhanzi Shema Jules yashyize hanze indirimbo nshya

Mar 15th, 2025 10:39 AMBy Vainqueur Mahoro
Share
Umuhanzi Shema Jules yashyize hanze indirimbo nshya

Umwe mu bahanzi bari kuzamuka neza mu muziki wo kuramya no gihimbaza Imana (gospel), Shema Jules yamurikiye abakunzi b’umuziki nyarwanda  indirimbo nshya  yise “Yahweeh”.

Iyi ndirimbo ya kane mu rugendo rwe rwa muzika  ije ikurikira izindi eshatu Shema Jules amaze gukora kuva yatangira umuziki, izo ndirimbo zirimo “Iryo zina. Ineza, na Yampaye Amahoro” 

 

 

Shema Jules avuga ko kugeza ubu ataratangira kubona inyungu ziva mu muziki, gusa ko yizeye ko mu minsi iri imbere azatangira kuzigeraho bivuye mu gukora cyane.

 

 

Mu kiganiro yagiranye na IsiboTV&Radio, yavuze ko yiyemje gukora umuziki wo kuramya no gihimbaza Imana ndetse agomba gukoresha impano afite atanga ubutumwa bwiza bwa kristo binyuze mu ndirimbo..

 

Agaruka ku mbogamizi abahanzi  bakiri bato bahura nazo, yavuze ko babura abantu babizera ngo babe babafasha mu bijyanye no kwamamaza ibihangano byabo cyangwa se ababashoramo imari.

 

Nubwo ntabashoramari afite bamufasha muri muzika ye , ubu akora uko ashoboye agakora indirimbo ndetse akagerageza gukora n’amashusho yayo.

 

Iiyi ndirimbo yitwa “Yahweh ” amajwi yayo yakozwe na Producer Genious, amashusho atunganywa na Eluin.

 

Iyi ndirimbo yanditswe na Shema Jules ndetse na Kylie Aba bombi basanzwe baririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana.

 

Iyi ndirimbo nshya wayumva uyunze hano : https://www.youtube.com/watch?v=xUNJaJkcpJE

 

Shema Jules.jpeg
Umuhanzi Shema Jules yamurikiye abanyarwanda indirimbo yise ”Yahweh” ikubiyemo ubutumwa bwo kuramya no guhimbaza Imana
juls.jpeg

 

Inkuru Bijyanye
Izindi