Tyrese Gibson ari gushakishwa na Polisi

Oct 1st, 2025 10:55 AMBy Vainqueur Mahoro
Share
Tyrese Gibson ari gushakishwa na Polisi

Tyrese Gibson arimo gushakishwa na polisi ya Fulton County (FCPD) mu mujyi wa Atlanta, nyuma y’uko imbwa ze enye zo mu bwoko bwa Cane Corso zikekwaho kwica imbwa y’umuturanyi mu gace ka Buckhead.

 

Ibi byatangajwe ku wa Mbere tariki ya 29 Nzeri 2025 bivugwa ko ku wa 18 Nzeri 2025, umwe mu batuye Buckhead yahamagaye polisi avuga ko imbwa enye za Tyrese, zishe imbwa ye yo mu bwoko bwa King Charles Cavalier Spaniel y’imyaka itanu, yitwaga Henry.

 

Polisi kandi yemeje ko yakiriye n’indi ntabaza z’umugore utuye hafi yaho Tyrese atuye wavuze ko atabashije kugera ku modoka ye kubera imbwa za Gibson zari zamubangamiye, kugeza ubwo abashinzwe kugenzura inyamaswa bahageze bakamufasha.

 

Ibi biri mu byabaye inshuro eshanu zitandukanye bigaragaza ikibazo cy’izo mbwa.

 

Polisi ivuga ko kenshi yahaye Tyrese Gibson ubutumwa bumwibutsa ko atagomba kureka imbwa ze ngo zitembere uko zishakiye, zitari kumwe n’uziyobora. 

 

Ku wa 22 Nzeri, Tyrese yabwiye polisi ko azashyikiriza imbwa ze serivisi zibishinzwe, ariko ubwo abapolisi bageraga iwe yasabye kongererwa iminsi itatu kuri ine kugira ngo abitekerezeho neza.

 

dc2ed4dc860c441f92c8523fe3b66d11_md.webp
Inkuru Bijyanye
Izindi