Perezida Trump yemeje ko umuraperi P. Diddy yamusabye imbabazi

Oct 7th, 2025 15:35 PMBy Vainqueur Mahoro
Share
Perezida Trump yemeje ko umuraperi P. Diddy yamusabye imbabazi

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yemeje ko Diddy yamusabye imbabazi nyuma yo gukatirwa igifungo cy’imyaka ine n’amezi abiri.

Mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru ku wa 6 Ukwakira 2025, Perezida Trump yagize ati “Njye ndamwita Puff Daddy, aherutse kunsaba imbabazi, tuzabirebaho”

 

TMZ yatangaje ko ifite amakuru y’uko nyuma yo gukatirwa gufungwa imyaka ine, aribwo umwe mu bantu ba hafi ba Diddy yavugishijwe umwe mu bantu bashobora kugera kuri Trump, akamugezaho ubwo busabe.

 

Muri icyo kiganiro n’abanyamakuru, Trump ntabwo yigeze agaragaza niba yarababariye Diddy cyangwa atifuza kumuha imbabazi.

 

Ku wa 3 Ukwakira 2025 nibwo Sean “Diddy” Combs w’imyaka 55, yakatiwe n’urukiko rwo muri Manhattan igifungo cy’imyaka ine nyuma yo guhamywa ibyaha birimo gucuruza abagore mu bihugu bitandukanye kugira ngo bashorwe mu bikorwa by’imibonano mpuzabitsina n’ibiyobyabwenge.

 

Uretse gufungwa imyaka irenga ine, Combs yanategetswe kwishyura ibihumbi 500 by’amadolari ya Amerika.

 

Sean “Diddy” Combs ukiri mu gihome nyuma y’uko Urukiko rwa Manhattan rumukatiye igifungo cy’imyaka ine n’amezi abiri, yasabye ko yajya gufungirwa muri gereza ya Fort Dix muri New Jersey kugira ngo yiyiteho mu rwego rwo gukira ingaruka z’ibiyobyabwenge.

Mu gihe ubusabe bwe butari bwasubizwa, P Diddy aracyafungiye muri Metropolitan Detention Center i Brooklyn, muri Leta ya New York, aho ategereje icyemezo cya nyuma cy’urwego rushinzwe amagereza.

 

P Diddy yakatiwe ku wa 3 Ukwakira 2025, nyuma yo guhamwa n’ibyaha bibiri hanyuma rugatesha agaciro ibirego bikomeye byo gucuruza abantu (sex trafficking) n’ibindi bijyanye no gushaka amafaranga binyuze mu bikorwa byo gushimuta.

 

Nyuma y’isomwa ry’urubanza, Diddy yasabye imbabazi, avuga ko yicuza ibyaha yakoze ndetse yizeza umucamanza ko igihe azamara mu gifungo kizaba igihe cyo kwisuzuma no guhinduka.

 

Mu nyandiko yandikiwe umucamanza Arun Subramanian, abunganizi ba Diddy basabye ko afungirwa muri gereza ya FCI Fort Dix iri muri Leta ya New Jersey, gereza izwiho gucumbikira abanyabyaha badafite ibyaha bikomeye kandi ikaba ifite gahunda yihariye yo gufasha abashaka kuva mu biyobyabwenge.

 

Abamwunganira bavuze ko iyo gereza iri hafi y’aho umuryango we utuye, bityo byorohereza abavandimwe be kumusura kenshi no kumufasha mu rugendo rwo kwiyubaka no gukira ingaruka z’ibiyobyabwenge.

 

Diddy ubwe yavuze ko yifuza gufungirwa ahamufasha kugerwaho n’amasomo, kwitabira amasengesho no kugira amahirwe yo kongera gutekereza ku buzima bwe. Mu magambo ye, yavuze ati “Ndashaka gukoresha iki gihe kugira ngo mvemo umuntu mushya, wumva agaciro k’amahoro n’ubwiyoroshye.”

241003-donald-trump-diddy-mn-0922-4edd04.webp
Inkuru Bijyanye
Izindi