Senderi Hit akomeje urugendo rw’ ibitaramo bizenguruka igihugu

Umuhanzi Senderi Hit umaze iminsi yiyemeje gukora ibitaramo bizenguruka igihugu yakomereje i Musanze "Byangabo" mu rugendo rw’ibitaramo bizenguruka igihugu mu kwizihiza imyaka 20 ishize amaze ari mu muziki.
Mu Rwanda si kenshi umuhanzi ku giti cye ategura urugendo rw’ibitaramo bizenguruka igihugu, atiyambaje abandi bahanzi bamazina manini, gusa kuri iyi nshuri , Senderi Hit amaze gukora ibitaramo mu turere turenga 12.
Ku wa 12 Ugushyingo 2025, yakoreye igitaramo mu Byangabo mu Karere ka Musanze, yuma ya Musanze, Senderi azakomereza urugendo rwe mu Karere ka Rubavu, ku wa Gatanu tariki 14 Ugushyingo 2025.
Ibi bitaramo bizajya biba buri cyumweru mu turere dutandukanye, bitangirwamo ubutumwa bugamije guteza imbere umuco, gukunda Igihugu, gukora, gusigasira ibyagezweho no gushyigikira gahunda za Leta ziteza imbere umuturage.
Mbere y’igitaramo, hategurwa umuganda aho uyu muhanzi yifatanya n’abaturage, Ingabo na Polisi, bagakora umuganda muri buri karere aba agiye gutaramiramo.
Mu bufatanye na HDI Rwanda, habaho ibikorwa byo gupima SIDA ku bushake, ndetse abipimishije bataha babonye ibisubizo kandi k’ubuntu.
Hanategurwa kandi gahunda yo kuboneza urubyaro ku babyifuza, hagamijwe gufasha urubyiruko n’imiryango.
Mu bashyigikira uru rugendo rw’ibitaramo bye by’imyaka 20 harimo: Ministeri y’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi, Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu n’abandi.
Senderi yanashimiye byimazeyo itangazamakuru ryose ry’u Rwanda ku buryo rimugaragariza inkunga mu kwamamaza no gukurikirana ibi bitaramo.
Senderi aherutse gutangaibi bitaramo bizasozwa ku munsi wa Noheli, aho azashimira Imana yamufashije mu rugendo rwe rw’imyaka 20, akerekana ko umuziki ushobora kuba igikoresho cy’ubaka, gihuza kandi gihindura imibereho y’abantu.




