RIB igiye gutangiza ikipe y'umupira w'amaguru

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha rugiye gutangiza ikipe y’umupira w’amaguru mu gihe cya vuba.
Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, Dr. Murangira B. Thierry, yateguje ko uru rwego rugiye gutangiza ikipe y'umupira w'amaguru ndetse ubu bari gukusanya ibyangombwa kugira ngo itangire vuba bidatinze.
Dr. Murangira B. Thierry yagarutse kuri ibi ubwo yari yitabiriye “MTN Iwacu Muzika Festival” mu rwego rw’ubukangurambaga barimo bwo gukangurira abantu kwima amatwi ababashuka bakabacucura utwabo.
Ubwo yari abajijwe ku makuru yari amaze iminsi avugwa ko RIB iri mu myiteguro yo gushinga ikipe ya ruhago, yagize ati “Yego iraje vuba aha, turi mu myiteguro twegeranya ibisabwa byose.”
Bijyanye n’uko bari mu myiteguro yo gushinga iyi kipe bateganya kwinjiza muri shampiyona ya ruhago mu Rwanda.
Dr. Murangira yavuze ko iyi kipe izashingwa mu rwego rwo gukomeza kwiyegereza urubyiruko no kurugezaho ubutumwa butandukanye bujyanye n’ubukangurambaga baba bafite.
