Kiyovu Sports yareze umutoza Haringingo muri FIFA

Ikipe ya Kiyovu Sports yareze umutoza Haringingo Francis wari usanzwe ayitoza, mu Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru ku Isi, FIFA, imushinja kutubahiriza amasezerano.
Haringingo Francis aherutse gutangazwa nk’umutoza mushya wa Rayon Sports FC mu gihe yari asanzwe atoza Kiyovu, bivugwa ko yaba yarasinye aya masezerano atarumvikanye n’ikipe ya Kiyovu yari avuyemo.
Kiyovu Sports ivuga ko uyu mutoza w’Umurundi yavuye muri iyi kipe atarangije amasezerano ye, maze asubira muri Rayon Sports, kandi amasezerano ye na Kiyovu yagombaga kuzarangira muri Kamena.
Kiyovu SC yavuze ko ibi ari ukwica amasezerano (breach of contract), isaba FIFA kubikurikirana no gutanga umwanzuro ukwiye kuri iki kibazo.
Amakuru dukesha SK FM, ni uko Haringingo yaba yarasabye kiyovu Sports gusesa amasezerano, ariko ikamubera ibamba imusaba kubanza kuyarangiza.
Aya makuru avuga ko uyu mutoza yanditse ibaruwa amenyesha ikipe ko asezeye kumpamvu ze bwite, ndetse yemera kwishyura igihe cy’amasezerano cyari gisigaye.
Haringingo yamaze gutangira akazi muri Rayon Sports aherutse gusinyira amasezerano azarangirana n’umwaka w’imikino wa 2026-27, ndetse yakoresheje imyitozo ye ya mbere ku wa Kabiri tariki ya 31 Werurwe 2026.
Uyu mutoza yabwiye itangazamakuru ko atemeranya n’abavuga ko yahemukiye Kiyovu Sports ahubwo ko buri wese ajya ahari inyungu.




