Abakinnyi n’abafana ba Arsenal baraye mu mihanda bishimira kwegukana Premier League (Amafoto)

Mu ijoro ryo ku wa Kabiri, tariki ya 19 Gicurasi 2026 abakinnyi n’abakunzi ba Arsenal mu bice bitandukanye ku Isi, baraye mu byishimo bikomeye nyuma yo kwegukana Igikombe cya Shampiyona y’u Bwongereza ku nshuro ya mbere mu myaka 22 ishize.
Iyi kipe yabigezeho nyuma y’aho Bournemouth yanganyije na Manchester City igitego 1-1, bityo bikaba bitagikunze ko iyi kipe y’i Manchester yazakuramo amanota The Gunners yayirushaga.
Bamwe mu bakinnyi ba Arsenal bagaragaje ibyishimo byinshi, aho basubizaga bamwe mu bakunze ku bannyega.
Bukayo Saka yavuze ko gusekwa birangiye. Ati “Imyaka 22 baduseka, batunnyega ariko ntibazongera kuduseka.”
Ubwo Arsenal yatsindwaga na Manchester City, Declan Rice yagaragaye avuga ko bitararangira, mu gihe benshi bemezaga ko bigoye kuzegukana igikombe.
Uyu mukinnyi yagiye ku mbuga nkoranyambaga avuga ko yari yarabivuze.
Ati “Narababwiye mwese. Ubu noneho byarangiye.”
Thierry Henry waherukaga guhesha Arsenal Igikombe cya Shampiyona, yavuze ko yishimiye ko kera kabaye abana be babonye iyi kipe yegukana igikombe.
Ati “Kuva mu ntebe za Highbury tujya Emirates, umuryango mugari wa Arsenal ubu noneho twakwishima. Iki kiragano kirakoze cyane, ubu noneho abana banjye babona dutwara igikombe.”
Umukino wa nyuma wa Premier League, Arsenal izasura Crystal Palace ku Cyumweru, tariki ya 24 Gicurasi 2026.
Muri rusange, ni ku nshuro ya 14 Arsenal yegukanye Igikombe cya Shampiyona y’u Bwongereza, mu gihe ari Premier League ya kane yegukanye kuva yatangira gukinwa mu 1992/93.

























