Imurora Japhet n’umukozi wa Gorilla FC waketsweho kumena amarozi mu kibuga bafatiwe ibihano na FERWAFA

Apr 24th, 2026 10:01 AMBy Vainqueur Mahoro
Share
Imurora Japhet n’umukozi wa Gorilla FC waketsweho kumena amarozi mu kibuga bafatiwe ibihano na FERWAFA

Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA), ryatangaje ko ryahagaritse by’agateganyo Umukozi ushinzwe Ibikoresho muri Gorilla FC, Ndatimana Olivier wagaragaye amena ibintu mu kibuga byaketswe nk’amarozi.

Ni nyuma y’imyitwarire idahwitse yagaragaje mu mukino w’lgikombe cy’Amahoro wahuje Gorilla FC na Rayon Sports FC ku wa 22 Mata 2026. Icyo gihe yanyanyagije ifu mu kibuga isa n’aho ivanze n’amasaka.

 

Usibye Olivier umutoza wongerera Imbaraga Abakinnyi ba Amagaju FC, Imurora Japhet Hakizimana nawe yahagaritswe by’agateganyo mu bikorwa bya ruhago mu Rwanda nyuma yo kugaragaraho imyitwarire idahwitse.

 

Ni nyuma y’ibikorwa birimo gutegura imikino bizwi nka ‘Match-fixing’ bimaze iminsi bivugwa mu marushanwa arimo Igikombe cy’Amahoro ndetse na Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere muri Ruhago y’u Rwanda.

 

Kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 24 Mata 2026, ni bwo FERWAFA yashyize hanze imyanzuro yavuye muri Komisiyo ishinzwe Imyitwarire nyuma yo kwiga kuri ibi bibazo byombi.

 

Yavuze ko ishingiye ku Ngingo ya 2.1 (Igika cya 1) n’iya 2.3.3 z’Amategeko agenga imyitwarire, hafashwe icyemezo cyo guhagarika by’agateganyo, Olivier Ndatimana ushinzwe ibikoresho muri Gorilla FC.

 

Umutoza wongerera imbaraga abakinnyi b’Amagaju FC, Imurora Hakizimana Japhet, nawe yahanwe nyuma y’imyitwarire idahwitse yamugaragayeho mbere y’umukino w’Umunsi wa 27 wa Shampiyona y’u Rwanda wahuje ikipe ye na Musanze FC, ku wa 17 Mata 2026.

 

Icyo gihe humvikanye amajwi ye aganira n’umunyezamu wa Musanze FC, Habarurema Gahungu, amusaba kwitsindisha kuri uyu mukino, n’andi y’umuntu utaramenyekanye wakoreshaga ururimi rw’Icyongereza, amusaba ko umukino warangira harimo ikinyuranyo cy’ibitego bibiri, ari na ko byaje kugenda ukarangira Amagaju atsinze Musanze 2-0.

 

FERWAFA ivuga ko aba bombi bahagaritswe mu bikorwa byose bijyanye n’umupira w’amaguru, banabujijwe kwinjira mu gace ka tekinike, mu rwambariro no ku kibuga haba mu myitozo no mu mikino, kugeza igihe hazafatirwa icyemezo cya nyuma na Komisiyo ishinzwe Imyitwarire.

InShot_20260424_145737156-1024x1024.jpg
Ndatimana Olivier yagaragaye anyanyagiza ifu mu kibuga isa n’aho ivanze n’amasaka
h.jpg
Imurora Japhet yahagaritswe mu mupira w’amaguru (Photo; Rwanda Magazine)
Inkuru Bijyanye
Izindi