Perezida Kagame yemereye ubwenegihugu DJ Irra

Perezida wa Repubulika y'u Rwanda Paul Kagame yemereye ubwenegihugu bw’u Rwanda Iradukunda Grace Divine ukomoka i Burundi akaba yaramenyekanye nka DJ Irra, mu bijyanye no kuvanga imiziki mu myidagaduro mu Rwanda.
Kuri iki Cyumweru tariki 16 Werurwe 2025, ni bwo DJ Irra wari mu bantu 8000 batandukanye bitabiriye ibiganiro Perezida Kagame yagiranye n’abatuye Umujyi wa Kigali.
DJ Irra ubusanzwe ni umurundikazi wahiriwe n’uruganda rw’imyidagaduro mu Rwanda by’umwihariko mu birebana no kuvanga imiziki akaba akunze kugaragara mu birori birimo na Perezida Kagame nk'ibiba byo gusoza umwaka no gutangira undi n'ibindi.
DJ Irra yashimye uko yakiriwe mu Rwanda ndetse anageza ku mukuru w’igihugu icyifuzo cyo guhabwa ubwenegihugu bw’u Rwanda.
Yashimiye Umukuru w’Igihugu bitewe n’uko u Rwanda ruha amahirwe abana b’abanyamahanga kimwe nk’uko Abanyarwanda bayahabwa.
Ati “Ndashaka kubashimira ukuntu umwana w’umunyamahanga ahabwa amahirwe nk’undi mwana wese w’Umunyarwanda. Ikindi ni ukubashimira ukuntu umwana w’umukobwa abona amahirwe nk’umwana w’umuhungu. Iki gihugu njyewe nakiboneyemo umugisha udasanzwe. Dukunze guhurira mu bikorwa bitandukanye, kariya kaziki ujya ubyina nanjye ndi mu bajya bakakubyinisha.”
Uyu mukobwa ufite inkomoko i Burundi yahise asaba Perezida Paul Kagame ko yahabwa ubwenegihugu na we akaba Umunyarwandakazi.
Ati “Icyifuzo cyanjye ni ukubasaba ubwenegihugu bw’u Rwanda nkitwa umwana w’Umunyarwandazi nkibera uwanyu.”
Perezida Kagame yahise amwemerera ko ubwo bwenegihugu abuhawe, amusaba gukomeza gukurikirana inzira zisabwa ngo umuntu ahabwe ubwenegihugu bw’u Rwanda.
Ati “Ababishinzwe hano babyumvise? Ndabikwemereye ahasigaye ubikurikirane. Ibisigaye ni ukubikurikrana mu buryo bigomba gukorwa gusa, nakubwira iki.”
DJ Ira ni umwe mu bahanga mu kuvanga imiziki, umwuga yatangiye mu 2016 abifashijwemo na mubyara we Dj Bissosso wamufashije kuzamuka no kumenyekana mu Rwanda.
DJ Bissosso yinjije DJ Ira i Kigali muri Kanama 2015 avuye i Burundi ubwo yari arangije amashuri yisumbuye.
DJ Ira ngo yatangiye kwifuza gukora nk’ibya mubyara we akiri muto, gusa abo mu muryango baramwangira bamusaba ko yazabyinjiramo arangije kwiga.



