Umucuruzi wibiyobyabwenge El Mencho yashyinguwe mu isanduku ya Zahabu

Mar 5th, 2026 05:36 AMBy undefined undefined
Share
Umucuruzi wibiyobyabwenge El Mencho yashyinguwe mu isanduku ya Zahabu

Rimwe mu mabandi akomeye mu gihugu cya Mexique, Nemesio Oseguera Cervantes uzwi nka El Mencho, uherutse kwicwa na guverinoma ya Mexique, yashyinguwe mu isanduku ya zahabu.

Ibi byabaye ku wa 2 Werurwe 2026 ubwo yajyaga gushyingurwa mu cyubahiro.

Ku wa 22 Gashyantare 2026 ni bwo inzego z’umutekano za Mexique zatangaje ko zishe El Mencho, rimwe mu mabandi akomeye yahigwaga muri iki gihugu.

 

El Mencho yari ayoboye itsinda ry’amabandi rizwi nka ‘Jalisco New Generation Cartel: CJNG’, rimwe mu matsinda akomeye azwiho ubugizi bwa nabi bukomeye anacuruza ibiyobyabwenge muri Mexique n’ahandi ku Isi.Yiciwe mu gitero yagabweho n’ingabo za Mexique ku bufatanye na Leta Zunze Ubumwe za Amerika, cyane ko Amerika na yo yamuhigaga, yaranashyizeho igihembo cya miliyoni 15$ ku muntu uzatanga amakuru yaho El Mencho aherereye cyangwa uko yaboneka.

 

Urupfu rwa El Mancho ariko ntirworoheye Mexique kuko abarwanyi ba CJNG bishoye mu mihanda y’i Jalisco n’intwaro zihambaye n’ibikoresho bya gisirikare, batwika imodoka bahasanze nta kuvangura, batwika n’ibikorwaremezo.

Byageze aho ibindi bihugu bitangira gusaba abaturage babyo batuye muri Mexique kuguma mu bwihisho kugira ngo batagwa mu mirwano y’abo barwanyi.

Guverinoma ya Mexique kandi yohereje ingabo 9500 mu mujyi wa Jalisco ngo zijye guhangana n’ayo mabandi.

 

Uyu mugabo yaje gushyingurwa ariko arinzwe ku rwego rwo hejuru kugira ngo hirindwe ko hakongera kuza iyo myivumbagatanyo.

 

Ibinyamakuru byo muri iki gihugu bigaragaza ko El Mancho ashyingurwa n’abantu bake ugereranyije n’uburyo andi mabandi yapfuye yashyinguwe, gusa bigaragaza ko hari indabo nyinshi cyane kandnini n’abaje gushyingura bari bipfutse mu maso.

Inkuru Bijyanye
Izindi
 Abasore Baryamanye Bari Babyumvikanyeho: Icyo Semuhungu Avuga Ku Byaha Akurikiranweho
Abasore Baryamanye Bari Babyumvikanyeho: Icyo Semuhungu Avuga Ku Byaha Akurikiranweho

Semuhungu Eric wamamariye ku mbuga nkoranyambaga mu Rwanda ntiyemera ibyo aregwa n’abasore babiri bamushinja kubasambanya ku gahato akavuga ko baryamanaga babishaka ndetse banabyumvikanyeho.

Reba inkuru
 Kwibuka32: Filimi “Beyond the Genocide” ikomeje kwandika amateka aho yifashishwa muri Kaminuza zo mu Rwanda no muri Brazil
Kwibuka32: Filimi “Beyond the Genocide” ikomeje kwandika amateka aho yifashishwa muri Kaminuza zo mu Rwanda no muri Brazil

Mu gihe u Rwanda n’Isi muri rusange bikomeje ibihe byo Kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, filimi mbarankuru yitwa Beyond The Genocide yayobowe na Zion Sulaiman Mukasa Matovu, ikomeje kwandika amateka mashya mu rugendo rwa sinema y’u Rwanda ndetse no hirya no hino ku Isi aho irikwifashishwa mu Kwigisha amateka no mu biganiro byimbitse mu banyeshuri, cyane cyane muri za kaminuza zitandukanye kuva mu Rwanda kugera muri Brazil n’ibindi bihugu.

Reba inkuru
Eric Semuhungu yatawe muri yombi
Eric Semuhungu yatawe muri yombi

Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB, Dr. Murangira B. Thierry yatangaje ko Semuhungu Eric yatawe muri yombi ku wa 9 Mata 2026.

Reba inkuru
#Kwibuka32: Minisitiri Amb Nduhungirehe na Utumatwishima bifatanyije n'urubyiruko 12,000 rwitabiriye igikorwa cya “Our Past26”
#Kwibuka32: Minisitiri Amb Nduhungirehe na Utumatwishima bifatanyije n'urubyiruko 12,000 rwitabiriye igikorwa cya “Our Past26”

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb. Olivier Nduhungirehe na Minisitiri w’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi, Dr Utumatwishima Abdallah, bifatanyije n'urubyiruko rurenga ibihumbi 12 rwitabiriye igikorwa “Our Past26”, kigamije kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Reba inkuru