Mu Rwanda hagiye kubera Iserukiramuco ry’Abafana ba Arsenal

Iserukiramuco ry’abafana ba Arsenal muri Afurika rizwi nka Arsenal Africa Fans Festival (AAFF) rigiye kubera mu Rwanda muri Kigali Universe rivuye muri Tanzania aho ryabereye umwaka ushize.
Ihuriro ry’abakunzi b’ikipe ya Arsenal FC muri Afurika, ryatangaje ko uyu mwaka iri serukiramuco ryiswe Arsenal Africa Fans Festival (AAFF), rizaba riba ku nshuro ya 6 rizabera hano mu Rwanda.
Iyi izaba ari inshuro ya kabiri iri serukiramuco ribereye mu Rwanda dore ko bwa mbere ribera mu Rwanda hari 2018.
Intego y’iri serukiramuco ryatangiye mu 2017, ritangizwa muri Afurika ryari rifite ni ukugirango ibihugu bisangire umuco, ubukerarugendo ndetse Siporo ibe ihuriro ryo guhuza abantu.
Abayobozi b’abafana ba Arsenal FC muri Afurika bemeje ko ‘AAFF’ izaba kuva tariki 18 kugeza 20 mata 2025 muri Kigali Universe.
Ibihugu bitandukanye bishobora kuvamo abakunzi ba Arsenal FC birimo Rwanda, South Sudan, Ghana, Nigeria, Kenya, Uganda, Zambia,Tanzania, Burundi ndetse n’ibindi byamaze ko kwemeza ko bizaba bihari.


