Mu Mafoto : Ihere Ijisho Uburanga bw’Inkumi Yigaruriye Umutima wa Nel Ngabo

Ku wa 18 Werurwe 2025 Nel Ngabo yashyize hanze amafoto ari kumwe n’inkumi yitwa Umulisa ukoresha amazina ya Essy Williamz kuri Instagram, bishyira benshi mu rujijo gusa umubare munini w’abagarutse kuri aya mafoto bagaragaje ko baba bakundana.
Nel Ngabo yatangaje ko we na Umulisa bamaze imyaka itanu ari inshuti z’akadasohoka gusa yirinze kwemeza niba bari mu rukundo cyangwa batarurimo.
Nel Ngabo agishyira hanze aya mafoto yaherekesheje utumenyetso tw’umutima, benshi bayasamiye hejuru bibaza niba koko aba bombi basigaye bakundana.
Ati “Ni umuntu wanjye kuva kera, nakubwira ko byibuza tumaranye imyaka itanu.”
Iyi nkumi yiyeguriye umutima wa Nel Ngabo asanzwe ikora ibijyanye n’ubusizi akabarizwa mu ‘Ibyanzu’ byashinzwe na Rumaga Junior,
Nel Ngabo asanzwe abarizwa muri KINA Music agaruka kuri aya mafoto yirinze kwemeza cyangwa ngo ahakane amakuru y’uko bakundana.
Bibaye ari urukundo, Aba bombi baba barakundanye uyu muhanzi agitangira umuziki cyane ko awumazemo imyaka itandatu.
Nel Ngabo aciye amarenga y’urukundo n’iyi nkumi mu gihe mu minsi mike ishize yasohoye indirimbo ebyiri icya rimwe zirimo iyo yise ‘Si’ ndetse na ‘Best Friend’ zikaba zibimburiye album yakoranye na Platini izajya hanze muri Kamena 2025.











