Mimi yashimiye umugabo we Meddy

Nov 8th, 2026 13:22 PMBy Vainqueur Mahoro
Share
Mimi yashimiye umugabo we Meddy

Mimi Ali Mehfira umugore w'umuhanzi Nyarwanda uzwi cyane Ngabo Médard Jobert(Meddy) yamushimiye uburyo yabanye na we muri uyu mwaka, akamurwanira ishyaka no mu bihe bigoye.

Ibi ni bimwe mu bigize  ubutumwa uyu mugore yanyujije ku rubuga rwa Instagram yasangije abamukurikira ku wa 7 Ugushyingo 2026.

 

Yanditse agira ati "Uko umwaka uri kugera ku mpera, ndashima ubudahemuka bw’Imana. Ibigeragezo twanyuzemo, yaradukomeje."

 

Yakomeje ashimira umugabo we Meddy uburyo yabanye na we no mu bihe bigoye yamwibutsaga igisobanuro cy’ubuzima.

 

Ati "By’umwihariko ndashimira umugabo wanjye, ahantu hanjye hatekanye, umuterambaraga wanjye, utuma ibihe ikomeye byoroha. Unyibutsa icy’ingenzi mu gihe numva ubuzima bigoye. Mukundwa warakoze kunkunda, kunyumva mu bihe bigiye no kumpa impamvu nyinshi zo kumwenyura. Gufatanya ubuzima na we, ni umugisha."

 

Yashimiye Imana yabanyujije mu bihe bibi n’ibyiza bakaba basoje umwaka ari amahoro.

 

Ati "Ndashima Imana ku byiza, ibigoye n’ubuntu bwayo bwatumye tubinyuramo byose. Reka dusoze uyu mwaka dukomeye, dutekereza ku byiza by’Imana no kwinjira muri 2027 n’umutima ushima."

 

Muri 2021 nibwo Meddy yakoze ubukwe na Mimi ukomoka muri Ethiopia, ubu bakaba bamaze kubyarana abana babiri, imfura yabo y'umukobwa yitwa Myla Ngabo (wavutse muri Werurwe 2022) n'umwana wabo wa kabiri w'umuhungu witwa Zayn M Ngabo (wavutse ku wa 28 Mata 2025).

4a4de9432eea9e70a7d9482ddf727d.jpg
Inkuru Bijyanye
Izindi