Madamu Jeannette Kagame yatashye ubukwe bw’umukobwa wa Perezida William Ruto

Madamu Jeannette Kagame yatashye ubukwe bwa Charlene Ruto, umukobwa wa Perezida wa Kenya, William Ruto, washyingiranywe n’umusore wo muri Tanzania witwa Isaya Yunge, mu birori byabereye mu Mujyi wa Mwanza muri Tanzania.
Ubu bukwe bwabaye kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 6 Ugushyingo 2026, muri Malaika Beach Hotel, iherereye hafi y’Ikiyaga cya Victoria, bwitabirwa n’abayobozi bakomeye, abanyapolitiki, inshuti n’abavandimwe b’imiryango y’abageni.
Madamu Jeannette Kagame yari mu bashyitsi batumiwe muri ubu bukwe bwahuje abantu baturutse mu bihugu bitandukanye byo muri Afurika y’Iburasirazuba.
Charlene Ruto yashyingiranywe na Isaya Yunge, umushoramari wo muri Tanzania ukora mu bijyanye n’ikoranabuhanga, mu muhango w’idini wayobowe n’abayobozi b’itorero rya Africa Inland Church muri Tanzania.
Ubu bukwe bwabereye muri Tanzania bukurikiye umuhango gakondo wo gusaba no gukwa uzwi nka Koito mu muco w’Abakalenjin, wabaye ku wa 8 Kanama 2026, mu rugo rw’umuryango wa Perezida Ruto ruzwi nka Intonna Heritage Farm, ruherereye i Kilgoris mu Karere ka Narok muri Kenya.








