Noopja yakuwe mu ikipe ikorana na The Ben mu kazi ka buri munsi

Nyuma y’iminsi humvikana umwuka mubi hagati ya Muyoboke Alex na Noopja, bombi bari basanzwe bafasha The Ben mu bikorwa bye bya muzika, uyu muhanzi yafashe icyemezo cyo gukomeza gukorana na Muyoboke n’itsinda rye, mu gihe Noopja azakomeza kuba inshuti ye aho kuba umwe mu bantu bakorana bya buri munsi.
Amakuru aturuka mu bantu ba hafi ya The Ben agaragaza ko uyu muhanzi yababajwe n’amakimbirane amaze igihe hagati ya Muyoboke na Noopja, by’umwihariko uburyo yakomeje kuvugwamo kandi ari ikibazo cyabo bombi.
Abo bantu bavuga ko The Ben yahisemo gukomeza gukorana n’itsinda yari asanganywe, ririmo Muyoboke Alex, mu gihe Noopja azakomeza kuba inshuti ye, bashobora guhurira mu bikorwa bitandukanye, ariko atabarirwa mu ikipe imufasha buri munsi.
Umwe mu bahaye IGIHE amakuru yagize ati “Icyemezo cyafashwe, nubwo ari na ko byari bisanzwe. The Ben ari kumwe na Muyoboke n’itsinda ry’abo bari basanzwe bakorana, na ho Noopja we aguma mu mwanya yari asanzwemo w’inshuti. Bashobora kuzagira ibyo bakorana, ariko ntari mu bantu bakorana bya buri munsi.”
Amakuru agaragaza ko kimwe mu byatumye umubano wa Muyoboke na Noopja urushaho kuzamo agatotsi ari urugendo The Ben yagiriye muri Uganda, aho yari yatumiwe mu gitaramo cyo kwizihiza imyaka 10 ya ‘Comedy Store’, gitegurwa n’Umunyarwenya Alex Muhangi.
Iki gitaramo cyari giteganyijwe muri Kanama 2026, ariko kiza gusubikwa kubera icyorezo cya Ebola cyari cyagaragaye muri Uganda, bituma hari ibigomba guhinduka mu masezerano The Ben yari afitanye n’abateguraga icyo gitaramo.
Mu byahindutse harimo umubare w’abantu bagombaga guherekeza The Ben muri Uganda, wagabanyijwe uva kuri barindwi ugera kuri batanu.
Ibyo byatumye Noopja ashyirwa mu batagombaga guherekeza uyu muhanzi, icyemezo bivugwa ko cyafashwe na Muyoboke Alex.
Amakuru avuga ko kuba Noopja yarakuwe ku rutonde rw’abagombaga kujyana na The Ben byamubabaje, bituma umwuka mubi wari usanzwe hagati ye na Muyoboke urushaho gukara.
Bamwe mu bantu ba hafi ya The Ben bavuga ko uyu muhanzi atishimiye uburyo Noopja yitwaye muri iki kibazo, cyane ko atari afite inshingano zihariye muri urwo rugendo, ahubwo yari yarasabye kumuherekeza nk’inshuti.
Umwe muri bo waganiriye na Igihe yagize ati “Noopja uko yitwaye muri iki kibazo byababaje The Ben. Nubwo avuga ko bari bumvikanye kujyana muri Uganda, wakwibaza uti yari agiye gukorayo iki? Aho yagendeye se yakozeyo iki? Bari babyemeranyije nk’inshuti yifuzaga kumuherekeza, atari umuntu wari ufiteyo inshingano.”
Mu kugerageza gukemura iki kibazo, The Ben yaje gufata icyemezo cyo kwishyurira Noopja urugendo n’amacumbi muri hoteli, kugira ngo na we abashe kujya muri Uganda.
Icyakora, nubwo uyu muhanzi yagerageje gushaka igisubizo, ntibyabujije ko amakimbirane hagati ya Noopja na Muyoboke akomeza.
Amakuru ari hanze avuga ko The Ben yahisemo kutagira byinshi atangaza kuri iki kibazo, kuko muri iki gihe ahugiye mu myiteguro y’igitaramo cye ‘The New Year Groove’, giteganyijwe ku wa 1 Mutarama 2027.




