Madamu Jeannette Kagame ni umwe mu bakurikiye umukino "Carte d’Identité" wakinwe na Atome

Nov 8th, 2026 13:33 PMBy Vainqueur Mahoro
Share
Madamu Jeannette Kagame ni umwe mu bakurikiye umukino "Carte d’Identité" wakinwe na Atome

Madamu Jeannette Kagame yitabiriye igitaramo cy’umukino ‘Carte d’Identité’ cya Ntarindwa Diogène uzwi nka Atome, cyagarutse ku mateka y’u Rwanda, ubuzima bwe mu buhungiro n’urugendo rwe mu kubohora Igihugu, abinyujije mu rwenya.

Iki gitaramo cyabereye muri Kigali Convention Centre ku wa 7 Ugushyingo 2026, cyitabiriwe n’abayobozi batandukanye n’abakunzi b’urwenya biganjemo urubyiruko. Ni igikorwa Atome yari amaze imyaka 15 ategura.

 

Ni umukino yakinnye mu buryo butangaje, aho yakinaga ari umubyeyi we, agakina mu mwanya wa Se n’abandi mu buryo wabonaga buryoheye ijisho.

 

Muri uyu mukino wateguwe mu Gifaransa, Atome yakoresheje urwenya n’ubuhanga bwo kwigana abantu batandukanye, by’umwihariko se Philippe Niwemuto, mu gusobanura amateka y’u Rwanda n’uburyo yagize ingaruka ku buzima bw’umuryango we.

 

Yagarutse ku mateka ya Se wahunze u Rwanda ari kumwe n’umugore we Kabanyana Savela, bakajya mu cyahoze ari Zaïre bakahasanga intambara bagakomereza i Burundi, ari na ho Atome yavukiye akanakurira.

 

Yagaragaje ko nubwo umuryango we wari ufite ubuzima bwiza mu Burundi, wakomeje kugira inyota yo gutaha mu Rwanda, ariko ubutegetsi bwariho icyo gihe bukavuga ko igihugu cyuzuye.

 

Mu gice cyagarutse ku buzima bwe, Atome yakinnye agaragaza uko urugamba rwo kubohora igihugu rwari rumeze mu mboni ze, agaragaza imibereho y’abasirikare ingaruka bamwe byabagizeho kugeza babohoje u Rwanda.

 

Muri uyu mukino yagarutse no ku bantu bahuye n’ingaruka za Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

 

Ntarindwa yavuze ko uyu mukino yawuteguye mu rwego rwo kwigisha urubyiruko amateka binyuze mu nkuru zirukurura.

 

Ati “Nari maze igihe ndeba izi nkuru ku mbuga nkoranyambaga, izijyanye n’amateka, izi z’ubukangurambaga bwo kureka inzoga, ndavuga nti ni gute nafasha urubyiruko kumva aya amateka ariko mu buryo bazumva neza, ni bwo nagize igitekerezo cyo gukora uyu mukino.”

 

Atome agaragaza ko impamvu yakinnye uyu mukino wenyine ari uko nta bundi buryo yari gutuma umuntu akina ibyo we yiyumvagamo.

 

Ati “Urumva uwo nakinaga ni data umbyara, hari aho nakinnye nka mama ubu yitabye Imana na we, wa muntu wagizwe impumyi n’ibisasu, umwe wacitse akaguru twariganye, numvaga ngomba gukina ubuzima bwabo nk’uko mbuzi.”

 

Alika Nyanja Karemera, witabiriye iki gitaramo yagaragaje ko amenye ko urwenya ari uburyo bwiza bwo kugeza ku rubyiruko amateka atoroshye.

 

Ati “Urwenya rushobora kuba uburyo bukomeye bwo kugeza ku bantu amateka atoroshye kwakira. Rufasha urubyiruko kuyumva, rukarushaho kugira amatsiko no kureba ibintu mu bundi buryo.”

 

Israel Nturo Mupenzi yavuze ko urubyiruko rufite inshingano zo kwigira ku mateka no kubaka ahazaza.

 

Ati “Icya mbere navuga ni uko tutari nyirabayazana w’ibyabaye mu mateka mbere yacu, ariko dufite inshingano ku bibaho muri iki gihe no ku bizaba mu gihe kizaza. Amateka si ayo kwibuka gusa, ahubwo tugomba no kuyakuramo amasomo, tukayashingiraho twubaka ahazaza heza.”

 

Muri iki gitaramo, Atome yanatanze umusogongero w’umushinga yise ‘Legacy Series’ ateganya gukora mu 2027.

 

Yerekanye igice yise ‘Sound Track’, cyarimo indirimbo zigaruka ku rugamba rwo kubohora u Rwanda, imyiyereko n’ibindi byerekana ubuzima abasirikare banyuzemo.

 

Uyu mushinga ugamije gukomeza kugeza amateka y’u Rwanda ku bantu binyuze mu buhanzi, indirimbo n’ikinamico.

NTARINDWA-AKINA-1-768x576-1.jpg
carte-didentit-de-diogne-ntarindwa-atome-kigali-7-novembre-2026_55637991152_o-1-768x560-1.jpg
carte-didentit-de-diogne-ntarindwa-atome-kigali-07-novembre-2026_55639521505_o-1-767x511-1.jpg
BIMPE-1-767x511-1.jpg
carte-didentit-de-diogne-ntarindwa-atome-kigali-7-novembre-2026_55639181909_o-1-768x979-1.jpg
carte-didentit-de-diogne-ntarindwa-atome-kigali-7-novembre-2026_55639181869_o-1-767x529-1.jpg
carte-didentit-de-diogne-ntarindwa-atome-kigali-7-novembre-2026_55639181419_o-1-768x512-1.jpg
carte-didentit-de-diogne-ntarindwa-atome-kigali-7-novembre-2026_55639182859_o-2-767x511-1.jpg
ABITABIRIYE-2-2-768x512-1.jpg
PRFL-2-767x511-1.jpg
FL-AND-NTARINDWA-1-768x530-1.jpg
FL-ASUHUZA-UTUMA-1-768x512-1.jpg
FL-NTARINDWA-2-1-768x512-1.jpg
Inkuru Bijyanye
Izindi