Lionel Sentore agiye kumurika album ye ya mbere yitiriye indirimbo "Uwangabiye"

Jul 10th, 2025 15:04 PMBy Vainqueur Mahoro
Share
Lionel Sentore agiye kumurika album ye ya mbere yitiriye indirimbo "Uwangabiye"

Umuhanzi Lionel Sentore agiye kumurika album ye ya mbere yitiriye indirimbo " Uwangabiye"indirimbo yamamaye cyane mu bihe byo kwamamaza Perezida Paul Kagame mu 2024.

Uyu muhanzi azamurikira iyi album mu gitaramo azahuriramo n'abarimo, Massamba Intore (nk’umushyitsi w’imena), Ruti Joel , Jules Sentore , itorero Ishyaka ry’Intore kizaba tariki 27 Nyakanga 2025 muri Camp Kigali.

 

Lionel Sentore yabwiye IsiboTV&Radio ko iki gitaramo ari intambwe ikomeye mu rugendo rwe nk'umuhanzi ndetse gisobanuye byinshi kuri we kuko azamurikiramo album y' indirimbo 12 zigaruka ku rukundo, umuco, amateka n’ishimwe azirikana abamugabiye byinshi mu buzima bwe, barimo Perezida Paul Kagame, Sekuru Sentore Athanase, ababyeyi be n’abandi.

 

Ati “Sogokuru yangabiye gukunda igihugu no gukunda umuco. Mama wanjye yangabiye urukundo, Papa yangabiye uburere. Perezida Kagame namwise umugoboka-rugamba, kuko yaduhaye igihugu gitekanye, agenda atugabira byinshi birimo Girinka n’iterambere. Iyi ndirimbo ni ishimwe, igaragaza umutima wanjye,”

 

Lionel Sentore yavuze ko yatunguwe n'indirimbo ye 'Uwangabiye' kuko yatumye aramukanya na Perezida Paul muri Nyakanga 2024.

 

Album “Uwangabiye” iriho indirimbo nka: Umukobwa w’abeza, Teta, I.U.O.A.E, Uko bimeze (ft. Mike Kayihura), Urera (ft. Elysee), Uwangabiye, Hobe, Mukandori (ft. Angela), Ntaramanye, Urukundo (ft. Boule Mpanya), Yanyuzuye umutima ndetse na Haguruka ugende.
 

Umuhanzi @lionel_sentore agiye kumurika album ye ya mbere yise ' #Uwangabiye' indirimbo yamamay (4).webp
Jules Sentore uzaririmba muri iki gitaramo  ni umwuzukuru wa Sentore Athanase, umuhanzi ukomeye mu muziki nyarwanda
Umuhanzi @lionel_sentore agiye kumurika album ye ya mbere yise ' #Uwangabiye' indirimbo yamamay (3).webp
Ruti Joel ni umw mu basore bagzweho muri muzika nyarwanda yibanda ku njyana gakondo
Umuhanzi @lionel_sentore agiye kumurika album ye ya mbere yise ' #Uwangabiye' indirimbo yamamay (2).webp
Sentore avuga ko indirimbo ziri kuri Album ye ayitezeho gufasha urubyiruko kumva ishema ryo gukunda igihugu, gushimira ababyeyi no kurangwa n’ikinyabupfura.
Umuhanzi @lionel_sentore agiye kumurika album ye ya mbere yise ' #Uwangabiye' indirimbo yamamay (1).webp

 

Inkuru Bijyanye
Izindi