Dj Toxxyk agiye kuburana mu mizi

Mar 3rd, 2026 10:51 AMBy undefined undefined
Share
Dj Toxxyk agiye kuburana mu mizi

Ubushinjacyaha ku rwego rw’Ibanze bwaregeye Urukiko rw’Ibanze rwa Nyarugenge urubanza mu mizi rwa Shema Arnaud de Bosscher wamenyekanye nka Dj Toxxyk.

Biteganyijwe ko urubanza mu mizi ruzaburanishwa ku wa 15 Mata 2026.

DJ Toxxyk aregwa ibyaha by’ubwicanyi budaturutse ku bushake, kwanga ko gupimishwa icyuma gipima alcohol, guhunga umaze gukora cyangwa guteza impanuka no gukoresha ibiyobyabwenge.

 

Yatawe muri yombi mu Ukuboza 2026 ubwo yakoraga impanuka yaguyemo umupolisi wari mu kazi. Nyuma yo kugonga umupolisi, Dj Toxxyk yahise yerekeza i Karongi ari na ho yafatiwe.

 

Ubushinjacyaha bwasobanuye ko uregwa, akurikiranyweho ibyo byaha, busaba Urukiko rw’Ibanze rwa Nyarugenge kubimuhamya no kubihanirwa.

 

Ubwo haburanishwaga urubanza ku ifunga n’ifungurwa ry’agateganyo, Ubushinjacyaha bwasobanuye ko hari impamvu zikomeye zituma Dj Toxxyk akurikiranwaho ibyaha aregwa ndetse biza no kurangira Urukiko rw’Ibanze rwa Nyarugenge rutegetse ko afungwa iminsi 30 y’agateganyo.

 

Ku cyaha cy’ubwicanyi budaturutse ku bushake, cyavuye ku mpanuka yakoze, igahitana umupolisi wari uri mu kazi. Dj Toxxyk aracyemera ndetse akanasaba imbabazi.

 

Mu bujurire ku ifunga n’ifungurwa ry’agateganyo, yabwiye Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge ko yanasabye imbabazi umuryango w’umupolisi yagonze kandi ko wamubabariye.

 

Urukiko rwashimangiye ko akomeza gufungwa ariko ko izo mbabazi zishobora kuzafasha Dj Toxxyk mu rubanza mu mizi.

 

Umuntu uhamijwe n’urukiko gukora icyaha cyo kwica bidaturutse ku bushake ahanishwa igifungo kitari munsi y’amezi atandatu ariko kitarenze imyaka ibiri n’ihazabu y’amafaranga atari munsi ya 500.000 Frw ariko atarenze 2.000.000 Frw cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

 

Icyaha cyo gukoresha ibiyobyabwenge, Ubushinjacyaha bwasobanuye ko mu rugo rwa Dj Toxxyk hasanzwe ibiyobyabwenge byo mu bwoko bw’urumogi.

 

Bwanasobanuye ko mu Bugenzacyaha, yemeye ko yakoreshaga urumogi ndetse asobanura n’uburyo yabikoragamo ariko we yageze mu rukiko abitera utwatsi.

 

Ingingo ya 263 yo ivuga ko umuntu wese ufatanwa, urya, unywa, witera, uhumeka cyangwa wisiga mu buryo ubwo ari bwo bwose ibiyobyabwenge bito cyangwa urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo, aba akoze icyaha.

 

Umuntu wese uhamijwe n’urukiko gukora ibi, ahanishwa igifungo kitari munsi y’umwaka umwe, ariko kitarenze imyaka ibiri cyangwa imirimo y’inyungu rusange.

 

Icyaha cyo kwanga gupimishwa icyuma gipima ingano ya Alcohol iri mu maraso, cyaturutse ku kuba Dj Toxxyk yaramaze gukora impanuka agahita ahunga.

 

Urukiko rwari rwategetse ko nta mpamvu ikomeye yatuma agikurikiranwaho kuko nta kimenyetso gitangirwa kandi ko bigaragara ko ubwo yafatwaga yemeye gupimwa nta mananiza.

 

Itegeko rigenga imikoreshereze y’umuhanda ryo mu 1987, riteganya ko umuntu wanze ko asuzumishwa icyuma gipima alcohol mu maraso ahanwa nk’uwatwaye ikinyabiziga yanyoye ibisindisha.

 

Riteganya ko igihano kiba igifungo kuva ku minsi irindwi kugeza ku mezi atandatu n’ihazabu y’amafaranga atarenga ibihumbi 20.000 Frw cyangwa gusa kimwe muri ibyo bihano.

 

Ni mu gihe kandi Ubushinjacyaha bunamukurikiranyeho icyaha cyo guhunga nyuma yo gukora cyangwa guteza impanuka gihanishwa igifungo kuva ku mezi atatu kugera k’umwaka n’ihazabu ingana na 30.000 Frw cyangwa kimwe muri ibyo bihano, na ho iyo mpanuka itaba yatewe n’ikosa rye.

 

Ku ruhande rwa Dj Toxxyk yemera ibyaha bibiri; icyaha cy’ubwicanyi budaturutse ku bushake n’icyaha cyo guhunga umaze gukora cyangwa guteza impanuka.

Mu iburanisha mu mizi ni bwo hazamenyekana igihano Ubushinjacyaha bumusabira, urukiko rukazamuhana rushingiye ku miburanire y’uregwa n’ibimenyetso impande zombi zatanze.

 

Inkuru Bijyanye
Izindi
 Abasore Baryamanye Bari Babyumvikanyeho: Icyo Semuhungu Avuga Ku Byaha Akurikiranweho
Abasore Baryamanye Bari Babyumvikanyeho: Icyo Semuhungu Avuga Ku Byaha Akurikiranweho

Semuhungu Eric wamamariye ku mbuga nkoranyambaga mu Rwanda ntiyemera ibyo aregwa n’abasore babiri bamushinja kubasambanya ku gahato akavuga ko baryamanaga babishaka ndetse banabyumvikanyeho.

Reba inkuru
 Kwibuka32: Filimi “Beyond the Genocide” ikomeje kwandika amateka aho yifashishwa muri Kaminuza zo mu Rwanda no muri Brazil
Kwibuka32: Filimi “Beyond the Genocide” ikomeje kwandika amateka aho yifashishwa muri Kaminuza zo mu Rwanda no muri Brazil

Mu gihe u Rwanda n’Isi muri rusange bikomeje ibihe byo Kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, filimi mbarankuru yitwa Beyond The Genocide yayobowe na Zion Sulaiman Mukasa Matovu, ikomeje kwandika amateka mashya mu rugendo rwa sinema y’u Rwanda ndetse no hirya no hino ku Isi aho irikwifashishwa mu Kwigisha amateka no mu biganiro byimbitse mu banyeshuri, cyane cyane muri za kaminuza zitandukanye kuva mu Rwanda kugera muri Brazil n’ibindi bihugu.

Reba inkuru
Eric Semuhungu yatawe muri yombi
Eric Semuhungu yatawe muri yombi

Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB, Dr. Murangira B. Thierry yatangaje ko Semuhungu Eric yatawe muri yombi ku wa 9 Mata 2026.

Reba inkuru
#Kwibuka32: Minisitiri Amb Nduhungirehe na Utumatwishima bifatanyije n'urubyiruko 12,000 rwitabiriye igikorwa cya “Our Past26”
#Kwibuka32: Minisitiri Amb Nduhungirehe na Utumatwishima bifatanyije n'urubyiruko 12,000 rwitabiriye igikorwa cya “Our Past26”

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb. Olivier Nduhungirehe na Minisitiri w’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi, Dr Utumatwishima Abdallah, bifatanyije n'urubyiruko rurenga ibihumbi 12 rwitabiriye igikorwa “Our Past26”, kigamije kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Reba inkuru