Linda Montez ucecetse mu muziki yagaragaje umusore wamutwaye umutima

Nyuma y’igihe atagarukwaho, Umuhanzi Linda Umurerwa uzwi nka Linda Montez yagaragaje umusore wigaruriye umutima we, nubwo yirinze kugira byinshi amuvugaho icyakora amakuru ava mu bantu babo ba hafi agahamya ko ari umusore bamaze igihe babanye neza.
Linda Montez abinyujije ku mbuga nkoranyambaga yashyize hanze amafoto agaragaza umusore bamaze iminsi babanye neza mu rukundo. Icyakora, ntiyigeze atangaza byinshi yaba ku bijyanye n’uyu musore cyangwa ngo asobanure byimbitse aho urukundo rwabo rugeze.
Linda Montez ni umukobwa wakunze kuvuga ko yatangiye gukunda umuziki akiri umwana w’imyaka itanu, abikesha se wamuzaniraga indirimbo z’abahanzi bakora umuziki wo mu njyana ya Country.
Mu mashuri yisumbuye yatangiye kuririmbira muri korali no mu bitaramo byaberaga ku ishuri. Mu 2018 yamenyekanye cyane ubwo yitabiraga irushanwa rya Art-Rwanda-Ubuhanzi, akagera mu cyiciro cya nyuma.
Mu 2020 yabaye umwe mu bahagarariye u Rwanda muri The Voice Afrique Francophone, nubwo yaje gukuramo amaso muri iri rushanwa.
Mu ndirimbo yakoze harimo 'Tufu Tufu', 'Na Na' yakoranye na KissBeatz, 'Naje', 'Kure' na 'Slow Down'. Yanagiranye amasezerano na Uncles Empire ya Uncle Austin kugira ngo imufashe guteza imbere umuziki we.
Muri Kamena 2024 yatangaje ko ahagaritse umuziki kugira ngo arusheho kwegera Imana. Yavuze ko hari igihe umuziki watumaga adakomeza kugirana umubano mwiza n’Imana, bityo akaba akeneye umwanya wo gutekereza ku buryo yakomeza impano ye atabangamiye ukwizera kwe.
Mu gihe amaze atagaragara cyane mu muziki, Linda yagiye agaragaza ko yegereye ibikorwa byo kubwiriza no gusangiza abandi ijambo ry'Imana.






