Kuri Darko Novic || Gasogi || Iby'uko APR FC yabuze ayo guhemba: Chairman Brig Gen Deo Rusanganwa yabivuzeho

Mar 14th, 2025 07:14 AMBy Heritier TWIZERIMANA
Share
Kuri Darko Novic || Gasogi ||  Iby'uko APR FC yabuze ayo guhemba: Chairman Brig Gen Deo Rusanganwa yabivuzeho

Kuri uyu wa gatanu ikipe ya APR FC irakirwa na Gasogi United mu mukino w'umunsi wa 21 wa shampiyona. Ni umukino ugiye guhuza aya makipe yombi hari byinshi bimaze iminsi bivugwa muri iyi kipe ya APR FC.

Ibivugwa ku mutoza, ibivugwa ku kuba APR FC imaze igihe idahemba ndetse no ku mukino wa Gasogi United, ibyo byose Chairman wa APR FC, Brig Gen Deo Rusanganwa yabigarutseho mu kiganiro ''ISIBO SPORTS'' gitambuka kuri Isibo Radio.    


Chairman Brig Gen Deo Rusanganwa  agaruka ku kuba ikipe ya APR FC hari abavuga ko yabuze ayo guhemba yagize ati '' Ibyo bintu ni ibihuha ntabwo ari ukuri, ni ibihuha nanjye nabibonye ku mbuga nkoranyambaga, ni ibihuha ntabwo ari byo, APR ifite ubuyobozi, muzi ko ari iya Minisiteri y'Ingabo, Minisiteri y'Ingabo ibyo barimo bavuga ngo babuze ayo babahemba ntabwo ari byo. Ntabwo Minisiteri y'Ingabo yagera ku rwego rw'uko yabura ukuntu yishyura abakozi bayo. Numva rero ari ibihuha, twe icyo tureba ni ikipe, imeze neza, abakinnyi bameze neza kandi biteguye gutsinda uyu munsi.''


Chairman wa APR FC yagarutse no ku mutoza Darko Novic bamwe mu bakunzi ba APR FC bifuza ko yatandukana n'iyi kipe ahanini bamushinja imikinire itanogeye ijisho ndetse bamwe bafite n'impungenge niba koko bazatwara igikombe cya shampiyona. 

WhatsApp-Image-2024-06-21-at-14.30.58_f44cd22b.jpg


Brig Gen Deo Rusanganwa yagize ati '' Birumvikana ko abafana batemeranya na we kubera ko babona badatsinda ibitego bashaka, birumvikana natwe hari ibyo tubona nk'abayobozi, ariko ikintu cya mbere ni ukubaha umutoza, tukubaha n'amasezerano twakoranye. Amasezerano hari icyo avuga nicyo tuzareba, kugeza ubu ngubu ntacyo twamuvugaho umutoza aracyakora akazi ke, ibyo mubona, ibyo tubona, buri muntu abibona ukwe, ariko ibirenze aho ni uko twubahana, turubaha umukozi wacu hanyuma na we akubaha akazi ke, hari igihe rero bizagaragara ko akazi ke ni akananirwa nibwo tuzabivuga, igihe akigashoboye ntacyo twavuga kugeza ubu ngubu, ariko ibyo tubona murabibona, tube twihanganye turebe amasezerano icyo avuga  cyangwa turebe inshingano ze afite uko azikora numva ari icyo nagusubiza muri make.'' 


Ni byinsi byagarutsweho ubwo ikipe ya APR FC iheruka gukina na Gasogi United, mu mukino w'igikombe cy'Amahoro uheruka guhuza aya makipe yombi warangiye Gasogi isezerewe muri 1/4, imisifurire ntiyavuzweho rumwe. Perezida wa Gasogi United, KNC mu kiganiro ''ISIBO SPORTS'' yavuze ko nibaramuka basifuriwe nabi batarabyita kwibeshya kuko abasifuzi bahawe uyu mukino bose yemeje ko basanzwe ari abahanga. 

PRL8450-1024x740.jpg


Chairman wa APR FC agaruka kuri uyu mukino yagize ati '' Mwese mureba umupira mwawuntanzemo ntabyo kuwujyamo cyane,  ariko hari ibyo bita ukuri, ukuri Gasogi, APR uwabishyira ku munzani,ku munzani uruhande rwa Gasogi rwasigara hasi, ariko ntabwo twasuzugura Gasogi ni ikipe imaze igihe ikina, ibyubahiro byayo rwose turabiyiha,ariko mu kuri k'umupira na we arabizi, njya mbyumva abivuga ati nibadutsinda badutsinde ubwo na we ni uko abizi ariko ubushize ngo yabaguyeho  sinzi ko yatugwaho kabiri.''


Kugeza ubu ikipe ya APR FC iri ku mwanya wa kabiri aho irushwa na Rayon Sports yo iri ku mwanya wa mbere amanota 2. Rayon Sports yo izakina na AS Kigali mu mukino w'umunsi wa 21 wa shampiyona kuri uyu wa gatandatu kuri Kigali Pele Stadium.
 

Inkuru Bijyanye
Izindi