Ibikubiye mu masezerano Atlético de Madrid yasinye na Visit Rwanda

Apr 30th, 2025 09:04 AMBy Vainqueur Mahoro
Share
Ibikubiye mu masezerano Atlético de Madrid yasinye na Visit Rwanda

Mu gitondo cyo kuri uyu wa gatatu tariki 30 Mata 2025, nibwo ikigo cy'igihugu cy'u Rwanda Iterambere, Rwanda Development Board(RDB), cyatangaje ko u Rwanda rugiye gutangira gukorana na Atletico Madrid muri gahunda ya Visit Rwanda.

Iyi kipe Atlético de Madrid yabaye ikipe ya mbere yo muri Espagne, yasinye amasezerano yo kuzageza mu 2028, yo kwamamaza Visit Rwanda, isanga andi arimo Arsenal, Bayern Munich na PSG.

 

Iyi kipe imaze kwegukana Shampiyona yo muri Espagne inshuro 11, yatangaje ubufatanye bwayo n’u Rwanda binyuze muri Visit Rwanda, aho buzatangira gushyirwa mu bikorwa guhera ku mikino isigaye ya shampiyona.

 

Ubu bufatanye bugena ko Visit Rwanda izajya igaragara ku myenda y’imyitozo y’iyi kipe n’iyo kwishyushya mbere y’umukino muri itanu isigaye ngo shampiyona ya Espagne irangire, La Liga.

 

Ni nako bizagenda mu gikombe cy’Isi cy’amakipe y’ibihugu kizabera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu mpeshyi y’uyu mwaka.

 

Guhera mu mwaka utaha w’imikino, Visit Rwanda izajya igaragara ku myenda y’ikipe y’abagore no ku myenda abakinnyi bambara bari kwishyushya. Visit Rwanda izajya igaragara kandi no mu mugongo ku myenda abakinnyi basohokana binjiye mu kibuga ku makipe yombi, ni ukuvuga yaba abagabo n’abagore.

 

Usibye ibyo, Visit Rwanda izajya yamamazwa kandi no ku kibuga cy’iyi kipe, Riyadh Air Metropolitano stadium, ku mbuga nkoranyambaga n’ahandi.

 

Visit Rwanda izajya yamamazwa nk’umufatanyabikorwa w’imena w’iyi kipe mu myitozo, imenyekanishwe kandi nk’igicumbi cy’ubukerarugendo, ndetse ni nayo izajya isakaza ikawa muri iyi kipe.

 

Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere, RDB, ruvuga ko aya masezerano ari umwanya mwiza wo kugaragaza ibyiza by’u Rwanda, rumenyekane nk’ahantu hari ikawa imaze kwamamaza ku Isi hose.

 

Aya masezerano azatuma Atlético iha u Rwanda ubujyanama mu by’umupira w’amaguru binyuze mu guha imyitozo abakinnyi n’abatoza bo mu Rwanda.

 

z5hwaj9yea_visit_rwanda_3-3d9ad.jpg
Ikipe ya Atletico de Madrid yemeye ko izajya Visit Rwanda  igaragara ku mbuga nkoranyambaga zayo
1745855628905InShot_20250428_175258740.jpg
Inkuru Bijyanye
Izindi