Khadime Ndiaye yisabiye abafana ba Rayon Sports ikintu kimwe gusa

Apr 14th, 2025 12:16 PMBy Heritier TWIZERIMANA
Share
Khadime Ndiaye yisabiye abafana ba Rayon Sports ikintu kimwe gusa

Umukinnyi w'ikipe ya Rayon Sports ukina mu izamu Khadime Ndiaye yikomye abamaze iminsi bavuga ko yitsindisha kubera aba yahawe amafaranga.

Ikipe ya Rayon Sports yatakaje umwanya wa mbere nyuma y'igihe kirekire yamaze iyoboye urutonde rwa shampiyona nyuma y'umukino yanganyijemo na Marine FC ibitego 2-2, APR FC bahanganye yo yitwaraga neza mu Bugesera itsinda Bugesera FC igitego kimwe ku busa. 


Mu mukino Rayon Sports yanganyijemo na Marine FC ibitego bibiri kuri bibiri, nyuma y'uwo mukino abafana ba Rayon Sports baganiriye na Isibo TV & Radio bashyize mu majwi umuzamu w'ikipe yabo Khadime Ndiaye bamushinja ko yitsindishije ku bushake ndetse hari n'abavugaga ko amaze iminsi yitsindisha kuko aba yahawe amafaranga cyangwa we akajya mu byo gutega ku mikino (Betting). 


Mu kiganiro yahaye Isibo TV & Radio uyu munya-Senegal yemeje ko atakora ikosa ryo kwitsindisha kuko ari inyangamugayo. Khadime Ndiaye yagize ati '' Ni kimwe n’umwaka ushize baranshinje dusezererwa na Bugesera mu gikombe cy’amahoro bavuzeko nabwo nariye amafaranga, sinzi impamvu buri gihe banshinja, hagire umfasha anyereke ibimenyetso, hagire uvuga ati byibuza namuhaye igihumbi cy’idorari se 500 cyangwa 100, ntamuntu numwe hano mu Rwanda wakwereka ibimenyetso.'' 

20250414_175953.jpg


Uyu mukinnyi yanavuzeko nyuma y'umukino banganyije na Marine FC umutoza mukuru atashakaga kumuvugisha. Yagize ati '' Nyuma y'uriya mukino umutoza mukuru ntiyashakaga kumvugisha, Andre twarasuhuzanyije ambwira ngo genda ukosore, nyuma umutoza mukuru twaravuganye ambwirako bibaho mumupira.''


Khadime Ndiaye yanakomeje agira ibyo yisabira abafana ba Rayon Sports, uyu munya-Senegal yagize ati '' Ndabasuhuje bafana ba Rayon Sports ndababwiza ukuri ko ntamafaranga nariye nukuri, ibyo mwumva bivugwa si ukuri, buriya ndwanira intsinzi y’ikipe, ubu turi mu bihe bibi, ndabiziko mubabaye cyane, ndabiziko mushaka igikombe cya shampiyona n’igikombe cy’amahoro tugiye gukora ibishoboka byose ariko ndabasabye munyumve ntamafanga nariye, murakoze.''

20250414_180016.jpg


Ikipe ya Rayon Sports ifite umukino na Mukura VS&L mu gikombe cy'Amahoro kuri uyu wa kabiri tariki 15 Mata 2025. Ni umukino ubanza muri kimwe cya kabiri uzabera kuri Stade Huye. Ubwo aya makipe yombi yaherukaga guhura Mukura VS&L yatsinze Rayon Sports igitego kimwe ku busa muri shampiyona mu mukino wabereye kuri Stade Amahoro. 


Wakurikira byinshi Khadime Ndiaye yatangaje kuri Youtube Channel yacu ISIBO TV&RADIO OFFICIAL.

Inkuru Bijyanye
Izindi