Bull Dogg yasabye Perezida Kagame itike yo kuzareba umukino wa nyuma wa Champions League

Umuraperi Bull Dogg yasabye Umukuru w'Igihugu Paul Kagame kumugurira itike akazajya kureba umukino wa nyuma wa UEFA Champions League mu gihe Arsenal FC yaba igeze ku mukino wa nyuma.
Ni ubusabe uyu muhanzi yatanze binyuze mu butumwa yacishije kuri Instagram.
Uyu muraperi yavuze ko nyuma yo kureba umukino Arsenal yaraye isezereyemo Real Madrid, yahise yizera adashidikanya ko Arsenal na Visit Rwanda bigomba kugaragara ku mukino wa nyuma i Munich.
Mu magambo ye ati:"Sinigeze nshidikanya ku Mana kuva navuka.Nyuma yo kubona Arsenal na Real Madrid mu ijoro ryakeye, sinakongera gushidikanya ko Arsenal na Visit Rwanda turagera ku mukino wa nyuma wa UEFA Champions League."
Yunzemo ati:"Ndakwinginze papa Yvan (Perezida Kagame) uzangurire itike y'i Munich ntabwo tuzatsindwa."
Arsenal yageze ku muri kimwe cya kabiri cya UEFA Champions League biba ibyishimo kubafana bayo barimo na Perezida wa Repubulika Paul Kagame, ariko by’umwihariko ku banyarwanda kuko isanzwe ikorana n’u Rwanda muri gahunda ya Visit Rwanda ishishikariza abanyamahanga gusura u Rwanda.
Umukino wa nyuma wa UEFA Champions League ukaba ategerejwe tariki ya 31 Gicurasi kuri sitade Allianz Arena iri i Munich mu Budage.
Icyakora Arsenal irasabwa kubanza gutsinda PSG yo mu Bufaransa muri 1/2 kugira ngo igere ku mukino wa nyuma.

