"“Iyo igutindije iragutegera.” Judith Niyonizera wahoze ari umugore wa Safi wakoze ubukwe ku nshuro ya kabiri (Amafoto)

May 15th, 2025 14:46 PMBy Vainqueur Mahoro
Share
"“Iyo igutindije iragutegera.” Judith Niyonizera wahoze ari umugore wa Safi wakoze ubukwe ku nshuro ya kabiri (Amafoto)

Judith Niyonizera watandukanye n'umuhanzi Safi Madiba, yongeye gukora ubukwe n’umugabo bamaze igihe kinini bakundana.

Mu butumwa yashyize ku mbuga nkoranyambaga Judith yagaragaje ko yanyuzwe n'urukundo yahawe n'uyu mugabo we mushya, yandika agira ati “Iyo igutindije iragutegera.”

 

Ubu bukwe bwa  bwaba bombi Judith Niyonizera na King Dust bwabereye muri Canada mu ntangiriro z’uku kwezi kwa Gicurasi.

 

Judith Niyonizera na King Dust batangiye gukundana mu 2021, ndetse mu 2023 baza kwibaruka imfura yabo.

 

Judith yamenyekanye mu myidagaduro y’u Rwanda ubwo yatangiraga gukundana na Safi Madiba baje gukora ubukwe mu 2017.

 

King Dust wakoranye ubukwe na Judithe Niyonizera, bari banazanye mu Rwanda muri Mata 2023 ubwo yari aje kumwereka umuryango we, ari na bwo Urukiko rwemezaga gatanya y’uyu mugore na Safi Madiba.

 

Muri Nzeri ya 2023, byamenyekanye ko Niyonizera Judithe n’umukunzi we mushya, King Dust bibarutse imfura yabo y’umwana w’umukobwa.

 

Niyonizera Judithe uri mu byishimo byo kuba yarakoze ubukwe n’umukunzi we, yari yarasezeranye na Safi Madiba muri 2017, mu buryo butunguranye, ndetse icyo gihe hanabaye imihango ya Kinyarwanda yo gusaba no gukwa.


Safi Madiba wari warasezeranye na Niyonizera, banajyanye muri Canada muri Gashyantare 2020, kuri ubu nta mukunzi aratangaza byeruye ngo agaragaze ko yasubiye mu rukundo.

judith-19-c776e.jpg
“Iyo igutindije iragutegera.” Amagambo Niyonizera Judith yakoresheje ahishura ko yakoze ubukwe
judith1-9-9397b.jpg
Niyonizera Judith wahoze ari umugore w’umuhanzi Safi Madiba  yagaragaje ko yishimiye kuba yakoze ubukwe n’umukunzi we mushya
judith2-12-e65dd.jpg


 

Inkuru Bijyanye
Izindi