Ados Muzika yahuje imbaraga na Skilibombe mu ndirimbo yabo nshya “Imirimo ya Big Boy”

Mar 2nd, 2026 09:22 AMBy Vainqueur Mahoro
Share
Ados Muzika yahuje imbaraga na Skilibombe mu ndirimbo yabo nshya “Imirimo ya Big Boy”

Umuhanzi w’umunyarwanda Ados Muzika ukorera umuziki ku mugabane w’u Burayi, muri Pologne, yasohoye indirimbo nshya yise “Imirimo ya Big Boy’” yakoranye na Skilibombe, ashimangira ko ari intangiriro y’urugendo rushya rw’ibihangano ateganya gushyira hanze muri uyu mwaka wa 2026.

Iyi ndirimbo yagiye hanze kuri uyu wa Gatandatu tariki 28 Gashyantare 2026, iba iya mbere Ados asohoye muri uyu mwaka, ndetse ikaba imwe mu zigize album ye nshya yise “Ma Vie”.

 

Mu kiganiro n’itangazamakuru, Ados Muzika yavuze ko ari umuhanzi ufite icyerekezo cyo guhuza umuco nyarwanda n’injyana ya rap ifite ubutumwa ku rwego mpuzamahanga.

 

Ati “Natangiye umuziki nkiri muto. Si ukumenyekana nashakaga gusa, ahubwo ni ukuvuga inkuru z’ubuzima bwanjye n’abandi banyuze mu bihe bigoye ariko bagakomeza guharanira inzozi zabo,” Ados Muzika.

 

Ados asobanura ko “Imirimo” ari igihangano gifite inkuru yihariye, cyibanda ku rugendo rw’umuntu, ku mihigo n’intego yihaye mu buzima.

 

Avuga ko ubutumwa nyamukuru buri muri iyi ndirimbo ari ugushishikariza urubyiruko gukora cyane, kutacika intege no kwiyizera.

 

 

Yongeraho ko iyi ndirimbo ishyira imbere imbaraga z’umuntu ku giti cye, ikamwibutsa ko nta kintu kigenda ku busa iyo yakoze ibimukwiye.

 

 

Uretse amagambo agaruka ku buzima bwa buri munsi, iyi ndirimbo inafite umudiho wa rap uca impaka, ndetse n’amashusho yakozwe ku buryo bw’ikoranabuhanga bugezweho.

 

Kuba yarakoranye na Skilibombe, byatumye indirimbo irushaho kuba igitekerezo gishya ku bakunzi ba hip hop nyarwanda.

 

 

“Imirimo” iri kuri album nshya ya Ados Muzika yise “Ma Vie”, igizwe n’indirimbo 12. Abakunzi be bashobora kugura iyi album binyuze ku rubuga rwe rwa Shopify, aho igura hafi $10, mu rwego rwo gushyigikira umuziki we mu buryo butaziguye.

 

Ados Muzika avuga ko kuba akorera umuziki hanze y’igihugu bifite inyungu n’imbogamizi. Inyungu zirimo guhura n’indi mico no kwagura imyumvire ku muziki mpuzamahanga, ariko akemera ko kuba kure y’abafana bo mu Rwanda ari imbogamizi.

 

Icyakora, yemeza ko akoresha ikoranabuhanga mu gukomeza kuba hafi yabo, kandi akomeza guhagararira umuco nyarwanda aho ari hose.

PEACE,It doesn’t mean to be in a place where there is no noise, trouble or hard work, it means t.jpg
Ados Muzika yatangije 2026 asohora ‘Imirimo’ yakoranye na Skilibombe
Inkuru Bijyanye
Izindi
 Abasore Baryamanye Bari Babyumvikanyeho: Icyo Semuhungu Avuga Ku Byaha Akurikiranweho
Abasore Baryamanye Bari Babyumvikanyeho: Icyo Semuhungu Avuga Ku Byaha Akurikiranweho

Semuhungu Eric wamamariye ku mbuga nkoranyambaga mu Rwanda ntiyemera ibyo aregwa n’abasore babiri bamushinja kubasambanya ku gahato akavuga ko baryamanaga babishaka ndetse banabyumvikanyeho.

Reba inkuru
 Kwibuka32: Filimi “Beyond the Genocide” ikomeje kwandika amateka aho yifashishwa muri Kaminuza zo mu Rwanda no muri Brazil
Kwibuka32: Filimi “Beyond the Genocide” ikomeje kwandika amateka aho yifashishwa muri Kaminuza zo mu Rwanda no muri Brazil

Mu gihe u Rwanda n’Isi muri rusange bikomeje ibihe byo Kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, filimi mbarankuru yitwa Beyond The Genocide yayobowe na Zion Sulaiman Mukasa Matovu, ikomeje kwandika amateka mashya mu rugendo rwa sinema y’u Rwanda ndetse no hirya no hino ku Isi aho irikwifashishwa mu Kwigisha amateka no mu biganiro byimbitse mu banyeshuri, cyane cyane muri za kaminuza zitandukanye kuva mu Rwanda kugera muri Brazil n’ibindi bihugu.

Reba inkuru
Eric Semuhungu yatawe muri yombi
Eric Semuhungu yatawe muri yombi

Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB, Dr. Murangira B. Thierry yatangaje ko Semuhungu Eric yatawe muri yombi ku wa 9 Mata 2026.

Reba inkuru
#Kwibuka32: Minisitiri Amb Nduhungirehe na Utumatwishima bifatanyije n'urubyiruko 12,000 rwitabiriye igikorwa cya “Our Past26”
#Kwibuka32: Minisitiri Amb Nduhungirehe na Utumatwishima bifatanyije n'urubyiruko 12,000 rwitabiriye igikorwa cya “Our Past26”

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb. Olivier Nduhungirehe na Minisitiri w’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi, Dr Utumatwishima Abdallah, bifatanyije n'urubyiruko rurenga ibihumbi 12 rwitabiriye igikorwa “Our Past26”, kigamije kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Reba inkuru