Israel Mbonyi akomeje kuyobora abahanzi nyarwanda i Mahanga

Aug 11th, 2025 10:59 AMBy Vainqueur Mahoro
Share
Israel Mbonyi akomeje kuyobora abahanzi nyarwanda i Mahanga

Umuhanzi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Mbonyicyambu Israel akomeje guserukira neza umuziki nyarwanda i Mahanga binyuze ku mbuga zitandukanye zicurangirwaho umuziki nka Youtube.

Kugeza ubu aho umwaka wa 2025 ugeze Israel Mbonyi niwe muhanzi w'umunyarwanda wenyine uza mu myanya y'imbere mu bahanzi bamaze gucurangwa inshuro nyinshi kuri YouTube mu bihugu birimo Tanzania na Kenya.

 

Muri Kenya Israel Mbonyi ari ku mwanya wa 9 yacuranzwe inshuro zigera kuri miliyoni 64.3.

 

Muri Tanzania Israel mbonyi aza ku mwanya wa 14 ,kugeza ubu amaze gucurangwa inshuro zirenga miliyoni 11.5 kuri YouTube.

 

Si kumbuga zicurangirwaho umuziki gusa dore ko no mu bitaramo usanga uyu muhanzi afite abakunzi benshi dore ko  ubwo yataramiraga muri Tanzania mu 2024 ahitwa Leaders Club yeretswe urukundo rudasanzwe.

 

Muri Gicurasi 2025 Mbonyi yegukanye igihembo cya "Best International Gospel Artist" muri Tanzania Gospel Music Awards.

 

Muri Kenya Mbonyi nabwo yahakoreye ibitaramo bidasanzwe bigera muri bibiri birimo icyo yakoze ku wa 31 Ukuboza 2024, cyaje gikurikiye icyo yahakoreye muri Kanama 2024.

 

get (3).webp
Muri Kenya Mbonyi aza ku mwanya wa cyenda
get (1).webp
Muri Tanzania Mbonyi ari ku mwanya wa 14
Inkuru Bijyanye
Izindi