Icyo RIB ivuga iki ku kibazo cya Dany Nanone n’uwo babyaranye

Mar 14th, 2025 06:19 AMBy Vainqueur Mahoro
Share
Icyo RIB ivuga iki ku kibazo cya Dany Nanone n’uwo babyaranye

Umuvugizi wa RIB Dr. Murangira BThierry ubwo yagiraga icyo avuga ku kibazo cya Dany Nanone na Busandi Moreen babyaranye, yavuze ko uyu muhanzi akwiye kubahiriza inshingano ze, ariko anenga na Moreen babyaranye.

Umuvugizi wa RIB kandi yanenze abagiye gukorera ikiganiro mu rugo rwa Danny Nanone atabaye uburanganzira kuko  nabyo byaba isoko y’ibyaha.

 

Ku wa 04 Werurwe 2025, nibwo inzego z’ibanze zo mu Mudugudu wa Rwesero, Akagari ka Rwesero n’urwego rwa Polisi, rwandikiye urwandiko Moreen ko bakiriye ikibazo cye afitanye na Dany Nanone cyo kudatanga indezo nk’uko bikwiye.

 

Nyuma y’igihe gito bamwandikiye uru rwandiko, Busandi Moreen yateruye ibikoresho bya Dany Nanone amushinja ko yaje kumwaka indezo hanyuma akamuta mu rugo akigendera nyuma y’aho akanga gufata telephone.

 

Inzego z’ibanze nizo zakomakomye kugira ngo uyu mugore adasiga yejeje urugo rw’umugabo we ahubwo bamusaba kwitabaza MAJE ngo ikibazo cye gikemurwe.

 

Mu kiganiro umuvugizi wa RIB yagiranye na Chita Magic, Dr. Murangira Thierry yanenze abantu batatu muri iki kibazo ariko abasaba kwicara nk’abantu bakuru bakumvikana ikibazo cyabo kigakemuka batihaye rubanda cyangwa ngo basubire mu manza.

 

Avuga ko niba hari ikibazo hagati yabo, bagakwiye kugikemura ariko nanone atitwaje umwana kuko atari byiza.

 

Yanagaragaje ko na Danny niba adatanga indezo yagakwiye kuyitanga kuko abaye atayitanga yaba ari gukora icyaha.

 

Ku rundi ruhande, yanenze abakoresha You Tube bari bagiye kwa Danny, kuko agaragaza ko byakozwe mu buryo budakwiye kuko batatse uburenganzira nyiri urugo.

 

Ati “Umuhanzi (Dany Nanone) afite icyo yakurikiranwaho kijyanye n’ibyo urukiko rwamutegetse. Ibyo ntaho wabikwepera, nk’umugabo nahagarare.”

 

Busandi Moreen asabwa kutitwaza abana mu rwego rwo kuvogera urugo rw’abandi kandi ko kuba ufite umwana bitaguha uburenganzira bwo gukora ibyaha.

 

Danny Nanone na Busandi Moreen bamaze igihe mu manza aho uyu mugore ashinja Danny kwanga kumuha indezo z'abana babiri bafitanye.

 

Mu cyemezo cy’Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro mu rubanza rwapfundikiwe ku wa 21 Nyakanga 2023, Danny Nanone yategetswe gutanga indezo ya 100,000 Frw buri kwezi.

 

Iki cyemezo cyaje nyuma y’uko Busandi Moreen amujyanye mu nkiko amushinja ko babyaranye umwana ariko akanga gutanga indezo no kumwiyandikishaho umwana.\

 

Mu mwaka wa 2024, Danny Nanone yongeye kujyanwa mu nkiko hanyuma aratsindwa ategekwa kwandikisha abana be bose no kujya atanga indezo y’angana n' 180,000 Frw.

 

https://www.youtube.com/watch?v=X0jEmWT7-10 

channels4_profile.jpg
Kugeza ubu Danny Nanone ntacyo aravuga ku kibazo cye n'umugore we umushinja kudatanga indezo
aaaaaaaa-3.jpg
Busandi Moreen yasabwe kwirinda kugira abana urwitwazo no kuzana abana mu bibazo bye n'uwo babyaranye.

 

Umuvugizi wa RIB.jpg

Umuvugizi wa RIB Dr . Murangira B. Thierry Yavuze ko Danny Nanone akwiye kubahiriza inshingano ze, ariko anenga na Moreen uzana abana mu bibazo afitanye n'umugabo we

 

Inkuru Bijyanye
Izindi