Huye: Abantu 4 batawe muri yombi nyuma yo kwikomeretsa ku gitsina ku bushake kugira ngo basabirize

Aug 18th, 2026 14:21 PMBy Vainqueur Mahoro
Share
Huye: Abantu 4 batawe muri yombi nyuma yo kwikomeretsa ku gitsina ku bushake kugira ngo basabirize

Mu Karere ka Huye haravugwa inkuru y'itabwa muri yombi ry'abasore batatu n'umugore umwe bakekwaho kwikomeretsa ku bushake ku myanya yabo y’ibanga kugira ngo basabirize baka ubufasha bwo kwivuza.

 

Bafatiwe Murenge wa Ngoma aho basabirizaga mu masoko atandukanye basaba ubufasha bw’amafaranga yo kuvuza ibisebe bafite ku myanya yabo y’ibanga (ari mu byukuri nibo babyiteje ku bushake bagamije gusabiriza).

 

Abafashwe harimo umusore w’imyaka 23 wo mu karere ka Nyanza.

 

Mu buhamya bwe avuga ko amaze imyaka itandatu abikora aho yahawe imiti imuca ibisebe ku myanya ye y’ibanga kugira ngo ajye asaba, avuga ko ashaka kujya kwivuza.

 

Akibitangira amafaranga yose yakoreraga yayahaga uwamusize iyo miti na we akamuhemba buri cyumweru amafaranga ibihumbi 100 Frw gusa baje kunaniranwa kuko umukoresha we yamwambuye maze nawe ahita atangirira kwikorera mu gusabiriza.

 

Mu bafashwe kandi harimo umusore w’imyaka 26 wo mu karere ka Nyaruguru na we wasizwe imiti ku bushake ku myanya ye y’ibanga imuca ibisebe atangira gusaba ariko akorera uwamusize imiti akamuhemba amafaranga ibihumbi 100 Frw ku kwezi ndetse akamumenyera icumbi akanamugaburira.

 

Undi wafashwe ni jmusore w’imyaka 20 uvuka mu karere ka Rusizi yagiye i Kigali ahura n’umuntu bumvikana ko agiye kumusiga imiti imuca ibisebe ku bushake akamujyana i Rusizi akajya asaba maze akazajya hembwa ibihumbi 100 Frw ku kwezi gusa nyuma yaramwambuye nawe atangira kwisabira ku giti cye.

 

Undi watawe muri yombi n’umugore w’imyaka 27 uvuka mu karere ka Huye wabanaga n’umwe mu biciye ibisebe ku bushake ku myanya ye y’ibanga aho babanaga nk’umugore n’umugabo, umugore yaherekezaga umugabo mu isoko nk’umurwaza.

 

Bombi mu buhamya bwabo bavuga ko bumvikanye ko bari kuzajya i Kigali gushyira imiti imuca ibisebe ku ibere kugira ngo bombi bajye bajyana gusabiriza.

 

Abafashwe bose bafungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Ngoma.

Mu Karere ka Huye haravugwa inkuru yitabwa muri yombi ryabasore batatu numugore umwe bakekwa.webp
Inkuru Bijyanye
Izindi