“Twe tubona ari icyorezo mu bindi” Minisititi Dr.Nsanzimana yasabye abaturwanda kutongera kunywa ibyuma
Minisitiri w’Ubuzima Dr. Sabin Nsanzimana yasabye abatura-Rwanda kutongera kunywa inzoga zizwi nk’ibyuma nyuma y’uko bihagaritswe kongera gucuruzwa mu Rwanda avuga ko byari bimaze kuba nk’icyorezo bityo ko bikwiye kwirindwa.
Minisitiri Sabin Nsanzimana yavuze ibi nyuma y’uko ku wa 2 Kanama 2026 aribwo Ikigo cy’Igihugu gishinzwe ubuziranenge bw’imiti n’ibiribwa, Rwanda FDA cyatangaje ko cyafunze inganda umunani zikora inzoga zizwi nk’ibyuma nyuma yo gukora ubugenzuzi bagasanga zitarubahirije amabwiriza.
Ibi byabaye nyuma y’ubugenzuzi bwakozwe hagamijwe kureba uko abakora ibinyobwa bisembuye bubahiriza amabwiriza, bwasize inganda umunani zihita zihagarikwa kongera gukora.
Minisitiri Dr. Nsanzimana, yasabye abanyarwanda kutongera kunywa ibinyobwa bitujuje ubuziranenge byavanwe ku isoko aho byaba biri hose, kugira ngo birinde ko byabagiraho ingaruka mbi zirimo; kubura ubuzima no kubasigira ubumuga bw’iteka.
Yagize ati “ Ahubwo nshaka kubwira abantu ririya tangazo Rwanda FDA yasohoye baze kurisoma barebe n’amazina ya biriya binyobwa. Hatagira n’umuntu wongera no kubinywa. Kuko ushobora kubinywa kandi twabivuze bikakugiraho ingaruka zikomeye.”
Minisitiri w’Ubuzima, yabwiye RBA ko mu mezi atandatu abanza ya 2026, inzoga zitujuje ubuziranenge zatumye abantu barenga 500 bajyanwa ku mavuriro atandukanye mu gihugu, ndetse 50 muri bo bamaze gupfa.
Yavuze ko leta ifata ibi binyobwa nk’icyorezo ukurikije ingaruka biri kugira ku baturage zirimo no kubatwara ubuzima kandi mu gihe gito.
Yagize ati “ Twe tubona ari icyorezo mu bindi kuko ndifashisha imibare dufite, urebye kuva muri Mutarama uyu mwaka, mu mavuriro mu gihugu twakiriye abantu barengaho gato 500 baje kwivuza inzoga n’ibinyobwa nk’ibyo barwaye.”
Yavuze ko hari ahantu umubare w’abantu benshi bagiye bagira ibibazo bitewe n’izi nzoga aho yatanze ingero z’aho byabaye mu Turere dutandukanye tw’igihugu.
Yagize ati “ Hari abo mwumvise baziye rimwe i Ngoma barenga 100, Nyagatare, hafi abo mu Majyepfo, 500 ubwo ni abaje tukabakira, tukabavura bamwe bahasiga n’ubuzima. Hari n’abapfuye bataragera kwa muganga, tumaze kubarura abagera kuri 50.”
Dr Nsanzimana yavuze ko icyemezo cyo gufunga inganda no guhagarika ibinyobwa bizwi nk’ibyuma kiri mu nyungu z’igihugu no kurengera ubuzima bw’abaturage kuko uretse kubica bigira n’ingaruka z’igihe kirekire n’izaburundu ku buzima bw’abantu aho kureba ku nyungu za banyiri nganda cyangwa abacuruzi.
Yagize ati “ Twese ikiduhangayikishije n’uko nta muntu wazongera gupfa, hatagira umuntu wongera guhuma, kurwara umwijima cyangwa impyiko kubera ko hari ibinyobwa biri gucuruzwa mu baturage.
Dr Nsanzimana yavuze ko abantu 100 bahumye mu buryo bwa burundu ntibazongera kubona, abamaze kugira indwara z’ubwonko z’igihe kirekire, abarwara umwijima n’ibindi bibazo byinshi biterwa n’izi nzoga.
Minisitiri Nsanzimana yasubije ku kibazo cy’abacuruzi bari bararanguye ibi binyobwa bagiye guhura n’igihombo asubiza ko ikintu cya mbere gifite agaciro ari ubuzima bw’abantu aho kuba inyungu z’umuntu ku giti cye.
“Dutangiye kuvuga tuti ese urwo ruvangitirane ko rufite igiciro none reka tujye kureba uburyo turuha agaciro. Icyo gihe waba utangiye gukura amaso ku gifite agaciro nyakuri aricyo ubuzima bw’abantu.”



