Abantu 61 bafunzwe bakekwaho kwenga inzoga zitujuje ubuziranenge
Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), Dr. Murangira B. Thierry, yavuze ko abantu 61 barimo n’abanyenganda bamaze gufungwa bakurikiranyweho kwenga no gukwirakwiza ibinyobwa bitujuje ubuziranenge, aho bamwe bakoraga ibinyuranyije n’ibyo baherewe uburenganzira.
Ibi yabigarutseho ku wa 4 Kanama 2026 mu kiganiro yagiranye na RBA cyagarutse ku kurwanya ibinyobwa bitujuje ubuziranenge mu gihugu.
Dr. Murangira B Thiery yavuze ko mu iperereza bamaze iminsi bakora rijyanye n’abakora ibinyobwa bitujuje ubuziranenge ryasize abarenga 61 bafunzwe mu gihe abandi bagishakishwa.
Ati “Iperereza rirakomeje bashobora kwiyongera kuko ni urugamba twatangiye rwo kurwanya ibi bintu, ntabwo turi buhagarare kuko bizakomeza kugeza igihe ibifitiye akamaro Abanyarwanda ari byo bigomba guhabwa umwanya muri iki gihugu.”
Muri byaha abakurikiranywe bashinjwa harimo icyo guha umuntu ikintu gishobora kwica cyangwa gushegesha ubuzima bwe, gihanishwa igifungo kiri hagati y’imyaka ibiri n’itatu n’ihazabu kuva ku 300.000 Frw kugeza ku 500.000 Frw.
Iyo icyo kinyobwa cyatanzwe giteye indwara idakira, igifungo kirazamuka kikagera kuva ku myaka 20 kugera kuri 25 n’ihazabu 500.000 Frw kugera kuri miliyoni 1 Frw.
Dr. Murangira yavuze ko mu bafashwe harimo abakoze ibyaha bifitanye isano no guhimba inyandiko.
Ati “Hari abagiye bafatwa bavuga ngo bafite icyemezo cy’ubuziranenge cyangwa bagahimba kashe y’Ikigo cy’Igihugu cy’Imisoro ‘Amahoro, mbega harimo amanyanga menshi.”
Uhamijwe icyaha cyo guhimba, guhindura inyandiko cyangwa gukoresha inyandiko mpimbano ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itanu ariko kitarenze imyaka irindwi n’ihazabu itari munsi ya miliyoni 3Frw ariko itarenze miliyoni 5 Frw.
Mu bandi bafashwe harimo abigomekaga ku buyobozi ndetse n’abanyerezaga imisoro.
Iyo uhamijwe n’urukiko icyaha cyo kwigomeka ku buyobozi uhabwa igifungo kiri hagati y’amezi atandatu kugeza ku mwaka mu gihe uhamijwe icyo kunyereza umusoro ahabwa igifungo kiri hagati y’imyaka ibiri n’itanu.


