“No muri plafon tuzageramo inzoga tuzikuremo” : CP Boniface Rutikanga yaburiye abagihishe inzoga zaciwe ku isoko

Aug 18th, 2026 14:42 PMBy Vainqueur Mahoro
Share
“No muri plafon tuzageramo inzoga tuzikuremo” : CP Boniface Rutikanga yaburiye abagihishe inzoga zaciwe ku isoko

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP Boniface Rutikanga, yaburiye abacuruzi n’abandi bantu bagihisha inzoga zitemewe ababwira ko ibikorwa byo kuzishakisha no kuzivanaho ku isoko bitazahagarara, anasaba abakizifite kuzishyikiriza ubuyobozi kugira ngo zimenwe mu buryo bukwiye.

 

 

 

 

Mu Rwanda ashize iminsi mu gihugu hose hakorwa ibikorwa byo kurwanya inzoga zitemewe zitujuje ubuziranenge, zirimo izizwi nk’ibyuma”, aho abacuruzi bazitunze basabwa kuzishyikiriza ubuyobozi kugira ngo zimenwe hamwe habugenewe

 

Nubwo hari abamaze kuzitanga, Polisi y’u Rwanda ivuga ko hari abandi bakizihishe mu mazu yabo ndetse n’abandi bagikomeje kuzicuruza rwihishwa, bibwira ko ibikorwa byo kuzishakisha bishobora kurangira.

 

CP Boniface Rutikanga yavuze ko Polisi n’izindi nzego zifite amakuru ku bantu bagihisha izi nzoga kandi ko zizakomeza gushakishwa ahantu hose hakekwa ko zihishe.

 

Ati: “Imikwabu tuzayikora rimwe na rimwe muzajya mwumva twageze ahantu dufite amakuru tukahazenguruka, tukinjira muri buri nguni no muri plafoni tukazikuramo.”

 

Yavuze ko abazafatwa bafite izi nzoga nyuma yo kuburirwa ko bazishyikiriza ubuyobozi bazajya bahanwa, kuko ibikorwa byo kuzicuruza bibangamira ubuzima bw’abaturage kabana baranabwiwe kenshi kuzishyikiriza ubuyobozi.

 

Umuvugizi wa Polisi kandi yanenze abacuruzi bakomeza gushyira inyungu z’amafaranga imbere y’ubuzima bw’abaturage, avuga ko bidakwiye ko umuntu acuruza ikintu ashobora kuba adakoresha ubwe ariko kikagira ingaruka ku buzima bw’abandi.

 

Polisi y’u Rwanda ivuga ko kuva gahunda yo gukuraho inzoga z’ibyuma n’izindi zitujuje ubuziranenge yatangira gushyirwa mu bikorwa, hari impinduka nziza mu mibereho y’abaturage, ndetse n’ibyaha bifitanye isano n’inzoga bikaba byaragabanyutse.

 

Polisi isaba abagitunze izi nzoga kuzishyikiriza ubuyobozi aho gukomeza kuzihisha cyangwa kuzicuruza rwihishwa, mu rwego rwo kurengera ubuzima bw’abaturage no gukomeza kurwanya ingaruka ziterwa n’inzoga zitujuje ubuziranenge.

sddefault.jpg
Inkuru Bijyanye
Izindi