Hatangiye gutoranwa abazahabwa igihembo nyamukuru muri Art Rwanda Ubuhanzi- All Star Edition

Kuri uyu wa Kabiri tariki 26 Kanama 2025, hatangiye igikorwa kizamara iminsi ibiri cyo guhuriza hamwe abanyempano bagiye batsinda mu marushanwa ya 'Art Rwanda Ubuhanzi' kuva mu myaka yatambutse.
Kuri iyi nshuro muri abo bagiye batsinda mu myaka yatambutse, nabo bagiye kongera bahatane, aho muri buri cyiciro hatoranwamo umunyempano umwe wahize abandi muri icyo cyiciro akaba ari we uhembwa.
Ni igikorwa kiri kubera muri Cenetra Hotel i Kabuga, aho bagiye gutoranya umuntu umwe muri buri cyiciro akaba ari we uhabwa igihembo kingana na miliyoni 10 Rwf yo gushyigikira umushinga we.
Mu byiciro biri guhatanirwa harimo abaririmbyi, ababyinnyi, abashushanya, abakuna filime n'ikinamico n'ibindi bitandukanye.







