Elon Musk yatangije ubukangurambaga bushishikariza abantu kureka gukoresha Netflix

Oct 3rd, 2025 14:39 PMBy Vainqueur Mahoro
Share
Elon Musk yatangije ubukangurambaga bushishikariza abantu kureka gukoresha Netflix

Elon Musk yatangije ubukangurambaga bwo gushishikariza abantu kureka gka biturutse kuri hashtag #CancelNetflix yiganje ku rubuga rwa X, ndetse bamwe bamaganye Netflix bavuga ko itera abana ibitekerezo by’imyemerere itandukanye.ukoresha Netflix

Elon Musk umuherwe wa mbere ku Isi yatangije ubukangurambaga bwo gushishikariza abantu, kureka gukoresha Netflix urubuga runyuzwaho filime n’ibiganiro, nyuma yo gutambutsa filime y’abana irimo ubutinganyi.

 

Elon Musk yanditse ku rubuga rwa X ku wa 1 Ukwakira 2025, asaba abakoresha Netflix guhagarika konti zabo.

 

Ibi byaje kubera filime y’uruhererekane y’inkuru zishushanyije ‘Dead End: Paranormal Park’, igaragaramo umwana w’umusore wihinduye igitsina kandi ikaba yagenewe abana bafite imyaka irindwi kuzamura.

 

Kuva hatangizwa ubukangurambaga bwo gukomanyiriza iki kigo, byagize ingaruka ku isoko aho imigabane ya Netflix yagabanutseho 2.19%.

 

Nubwo hari abashyigikiye iyo filime bavuga ko igaragaza ko umuryango w’ababana bahuje ibitsina n’abafite ibindi byiyumvo ku mibonano mpuzabitsina bitandukanye n’ukubana k’umugabo n’umugore (LGBTQ+), ari ingenzi mu gufasha urubyiruko kugira umutima w’ubworoherane n’impuhwe, kugeza ubu Netflix ntirashyira hanze itangazo ku bijyanye n’iki kibazo mu gihe ijambo #CancelNetflix rikomeje guca ku mbuga nkoranyambaga.

 

Kuri ubu ku mbuga nkoranyambaga hatangijwe ubukangurambaga bwateje impaka biturutse kuri hashtag #CancelNetflix yiganje ku rubuga rwa X, ndetse bamwe bamaganye Netflix bavuga ko itera abana ibitekerezo by’imyemerere itandukanye.

Ntabwo higeze haba ibisubizo byimbitse bya Netflix ku byatangajwe kuri uyu mwanzuro wa Musk.

558054828_18095422084688021_5546479881580843712_n.jfif
558024121_18095422093688021_7679852759420125374_n.jfif
Inkuru Bijyanye
Izindi